Soma ibirimo

Ese Abahamya ba Yehova bizera ko idini ryabo ari ryo ryonyine ry’ukuri?

Ese Abahamya ba Yehova bizera ko idini ryabo ari ryo ryonyine ry’ukuri?

 Abantu baha idini agaciro, bagombye kumva ko idini bahisemo ari ryo ryemerwa n’Imana na Yesu. Bitabaye ibyo se, baba barikoramo iki?

 Yesu Kristo ntiyemeraga igitekerezo cy’uko hari amadini menshi cyangwa inzira nyinshi, bishobora kuyobora abantu ku gakiza. Ahubwo, yaravuze ati “irembo rifunganye n’inzira ijyana abantu ku buzima ni nto cyane, kandi abayibona ni bake” (Matayo 7:14). Abahamya ba Yehova bemera ko bari muri iyo nzira. Atari uko bimeze, baba barashatse irindi dini.