Soma ibirimo

Izina ry’Abahamya ba Yehova ryaturutse he?

Izina ry’Abahamya ba Yehova ryaturutse he?

 Nk’uko Bibiliya ibivuga, Yehova ni izina bwite ry’Imana (Kuva 6:3; Zaburi 83:18). Umuhamya ni umuntu uvuga ibintu azi ko ari ukuri kandi yemera.

 Ubwo rero, izina Abahamya ba Yehova rigaragaza ko turi itsinda ry’Abakristo bavuga ukuri ku byerekeye Yehova, Umuremyi wa byose (Ibyahishuwe 4:11). Tubwiriza abandi binyuze ku bikorwa byacu no mu kubamenyesha ibyo twize muri Bibiliya.​—Yesaya 43:10-12; 1 Petero 2:12