Soma ibirimo

Ese Abahamya ba Yehova bahatira abana babo kujya mu idini ryabo?

Ese Abahamya ba Yehova bahatira abana babo kujya mu idini ryabo?

 Oya. Impamvu ni uko umuntu ari we wihitiramo gusenga Imana (Abaroma 14:12). Abahamya ba Yehova bigisha abana babo amahame ya Bibiliya, ariko abana bamara gukura, bagahitamo niba baba Abahamya ba Yehova, cyangwa ntibabe bo.—Abaroma 12:2; Abagalatiya 6:5.

 Kimwe n’abandi babyeyi, Abahamya ba Yehova na bo baba bifuriza ibyiza abana babo. Babigisha ibintu bizabagirira akamaro mu buzima, urugero nk’ikinyabupfura n’inyigisho zo muri Bibiliya. Abahamya ba Yehova bizera ko Bibiliya ari yo ishobora gutuma umuntu abaho neza. Ni yo mpamvu bihatira kwigisha abana babo Bibiliya kandi bakabajyana mu materaniro (Gutegeka kwa Kabiri 6:6, 7). Ariko iyo umwana amaze gukura, aba ashobora kwifatira umwanzuro wo kujya mu idini ry’ababyeyi be, cyangwa akajya mu rindi.

 Ese Abahamya ba Yehova babatiza impinja?

 Oya. Bibiliya ntiyemera ko impinja zibatizwa. Urugero, Bibiliya igaragaza ko mbere y’uko Abakristo bo mu kinyejana cya mbere babatizwa, ‘bakiriye ubutumwa babikuye ku mutima’ kandi bakihana (Ibyakozwe 2:14, 22, 38, 41). Ibyo bigaragaza ko kugira ngo umuntu abatizwe, agomba kuba ari mukuru ku buryo ashobora gusobanukirwa inyigisho zo muri Bibiliya, akazemera, kandi akaba yiteguye kuzikurikiza. Ibyo nta ruhinja rwabishobora.

 Uko abana bagenda bakura, igihe kiragera bakifatira umwanzuro wo kubatizwa. Ariko mbere yo kugira ngo babatizwe, bagomba kuba basobanukiwe inshingano zijyana na byo.

 Ese Abahamya ba Yehova banga abana babo iyo banze kubatizwa?

 Oya. Nubwo iyo umwana yanze kuba Umuhamya bishobora kubabaza ababyeyi be, bakomeza kumukunda kandi ntibemera ko ubucuti bari bafitanye n’umwana wabo buzamo agatotsi bitewe n’uko yanze kuba Umuhamya.

Umuntu wese, uko yaba angana kose, ni we wihitiramo niba akwiriye kubatizwa cyangwa ntabatizwe

 Kuki Abahamya ba Yehova bajyana n’abana babo kubwiriza?

 Hari impamvu zitandukanye zituma tujyana n’abana bacu kubwiriza. a

  •   Bibiliya isaba ababyeyi kwigisha abana babo inyigisho zo mu Ijambo ry’Imana, bakabatoza gukorera Imana (Abefeso 6:4). Ubwo rero mu nyigisho umwana ahabwa, haba harimo no kubwiriza, kuko bituma ageza ku bandi ibyo yizera.—Abaroma 10:9, 10; Abaheburayo 13:15.

  •   Bibiliya ivuga yeruye ko abana bakwiriye ‘gusingiza izina rya Yehova’ (Zaburi 148:12, 13). Bumwe mu buryo bufasha abana gusingiza Imana, ni ukubwira abandi ibiyerekeye. b

  •   Iyo abana bajyanye kubwiriza n’ababyeyi babo, bibagirira akamaro. Urugero: bibatoza kuganira n’abantu batandukanye, bibatoza kugira impuhwe, kugira neza, kubaha no gukunda abandi. Nanone bituma barushaho kubona ko ibyo bizera bishingiye kuri Bibiliya.

 Ese Abahamya ba Yehova bajya mu minsi mikuru cyangwa mu bindi birori?

 Abahamya ba Yehova ntibajya mu minsi mikuru y’amadini cyangwa ibindi birori bidashimisha Imana c (2 Abakorinto 6:14-17; Abefeso 5:10). Urugero, ntitwizihiza iminsi mikuru y’amavuko cyangwa Noheli, kuko Abakristo batubanjirije na bo batabyizihizaga.

 Nubwo bimeze bityo ariko, dushimishwa no kumarana igihe n’abagize imiryango yacu, kandi tugahana impano. Aho kugira ngo dutegereze ko itariki runaka igera ngo tubone guhura na bene wacu, dushaka uko duhura no mu bindi bihe by’umwaka, kandi tugahana impano.

Ababyeyi b’Abakristo bashimishwa no guha abana babo impano

a Ubundi abana b’Abahamya ntibajya kubwiriza batari kumwe n’umwe mu babyeyi babo cyangwa undi muntu mukuru.

b Bibiliya irimo ingero z’abana basingije Imana, babwira abandi ibyo bizera.—2 Abami 5:1-3; Matayo 21:15, 16; Luka 2:42, 46, 47.

d Amazina amwe n’amwe yarahinduwe.