Soma ibirimo

Kwiga Bibiliya bikorwa bite?

Kwiga Bibiliya bikorwa bite?

 Kwiga Bibiliya bikorwa bite?

 Umuhamya wa Yehova azagufasha kwiga Bibiliya. Muzajya muganira ku ngingo imwe nimuyirangiza muge ku yindi. Muzakoresha igitabo Ishimire Ubuzima Iteka Ryose, uzagenda umenya icyo Bibiliya yigisha n’uko yakugirira akamaro. Niba wifuza kumenya byinshi, reba iyi videwo.

 Ese ngomba kwishyura?

 Oya. Twebwe Abahamya ba Yehova dukurikiza itegeko Yesu yatanze igihe yabwiraga abigishwa be ati: “Mwaherewe ubuntu, mutange ku buntu” (Matayo 10:8). Nanone, imfashanyigisho hakubiyemo Bibiliya n’igitabo Ishimire Ubuzima Iteka Ryose na byo bitangwa ku buntu.

 Kwiga bimara igihe kingana iki?

 Amasomo azagufasha kwiga Bibiliya ni 60. Ni wowe uzihitiramo igihe umara wiga, icyakora abenshi bishimira kwiga isomo rimwe cyangwa menshi buri cyumweru.

 Nakora iki ngo ntangire kwiga Bibiliya?

  1.  1. Uzuza fomu iri ku rubuga rwacu usabe kwiga Bibiliya. Amakuru uzatanga nta kindi azakoreshwa, ni yo azafasha Umuhamya wa Yehova kumenya aho uherereye n’uko yakugeraho.

  2.  2. Umuhamya wa Yehova azakuvugisha. Umuhamya wo mu gace k’iwanyu azagusobanurira uko kwiga Bibiliya bikorwa n’icyo bizakumarira, azasubiza n’ibindi bibazo wibaza bishingiye kuri Bibiliya.

  3.  3. Wowe n’uwo Muhamya muzashyiraho gahunda ibanogeye. Ushobora kwigira kuri terefone, iwawe cyangwa ugakoresha ikoranabuhanga rya videwo, amabaruwa cyangwa imeri. Ubusanzwe kwiga bimara isaha ariko icyo gihe gishobora kwiyongera cyangwa kikagabanuka bitewe n’uko ubishaka.

 Ese nabanza nkagerageza?

 Yego. Uzuza fomu iri ku rubuga rwacu usabe kwiga Bibiliya. Umuhamya wo mu gace k’iwanyu nakuvugisha, uzamubwire ko wifuza kugerageza ayo masomo ngo urebe niba wabikunda. Icyo gihe azakoresha agatabo Ishimire Ubuzima Iteka Ryose karimo amasomo atatu abanza, ayo masomo azagufasha kumenya niba uzishimira kwiga.

 Ese nintangira kwiga Bibiliya nzaba nitezweho kuba Umuhamya wa Yehova?

 Oya. Abahamya ba Yehova bishimira cyane kwigisha abantu Bibiliya ariko nta muntu bahatira kujya mu idini ryabo. Twereka abantu icyo Bibiliya yigisha tububashye ariko tuzirikana ko buri muntu afite uburenganzira bwo kwihitiramo ibyo yizera.—1 Petero 3:15.

 Ese nakoresha Bibiliya yange?

 Yego. Ushobora gukoresha Bibiliya yose wifuza. Dukunda gukoresha Bibiliya y’ubuhinduzi bw’isi nshya kubera ko ikoresha imvugo yoroshye kandi yumvikana. Icyakora tuzirikana ko buri muntu yishimira gukoresha Bibiliya amenyereye.

 Ese natumira abandi tukigira Bibiliya hamwe?

 Yego. Ushobora gutumira umuryango wawe cyangwa inshuti zawe.

 Ese niba narigeze kwigana Bibiliya n’Abahamya ba Yehova, nakongera kuyiga?

 Yego. Mu by’ukuri ushobora kwishimira uko kwiga Bibiliya bikorwa ubu, kuko byanonosowe kugira ngo bihuzwe n’ibyo abantu bakeneye. Amasomo yaranonosowe, ateguye ku buryo ugira icyo uvuga wisanzuye kandi arimo videwo nyinshi.

 Ese nshobora kwiyigisha Bibiliya ku giti cyange?

 Yego. Nubwo abantu benshi bishimira kwigishwa n’umuntu, abandi bo baba bifuza kubanza kwiyigisha mu gihe bagitangira. Ahari ibikoresho bidufasha kwiga Bibiliya ku rubuga rwacu, hari ibikoresho byinshi byagufasha. Dore bimwe muri byo byagufasha igihe urimo kwiyigisha: