Soma ibirimo

Ese Abahamya ba Yehova bizera ko Imana yaremye ibintu mu minsi 6 y’amasaha 24?

Ese Abahamya ba Yehova bizera ko Imana yaremye ibintu mu minsi 6 y’amasaha 24?

 Oya. Abahamya ba Yehova bemera ko Imana yaremye ibintu byose. Icyakora ntibemera ko yabiremye mu minsi 6 y’amasaha 24. Kubera iki? Ni uko ibyo abemera iyo nyigisho bashingiraho bidahuje na Bibiliya. Suzuma ibintu bibiri bikurikira:

  1.   ko iminsi itandatu y’irema yareshyaga. Bamwe mu bemera iyo nyigisho bavuga ko ari iminsi y’amasaha 24. Icyakora ijambo “umunsi” rikoreshwa muri Bibiliya rishobora no kwerekeza ku gihe kirekire.​—Intangiriro 2:4; Zaburi 90:4.

  2.   Imyaka isi imaze. Bamwe mu bemera ko Imana yaremye ibintu mu minsi itandatu y’amasaha 24, bigisha ko isi imaze imyaka ibihumbi bike iremwe. Ariko kandi, Bibiliya ivuga ko isi n’isanzure ry’ikirere byari bisanzweho na mbere y’iyo minsi itandatu y’irema (Intangiriro 1:1). Ni yo mpamvu Abahamya ba Yehova badahakana ibyo abashakashatsi muri siyansi bizewe bagezeho, bivuga ko isi ishobora kuba imaze imyaka ibarirwa muri za miriyari.

 Kuba Abahamya ba Yehova bemera irema, ntibibabuza kwemera siyansi. Bemera ko siyansi nyakuri ihuza na Bibiliya.