Soma ibirimo

Ubutumwa bwiza bubwirizwa mu ndimi kavukire zo muri Irilande n’izo mu Bwongereza

Ubutumwa bwiza bubwirizwa mu ndimi kavukire zo muri Irilande n’izo mu Bwongereza

Abahamya ba Yehova bakora uko bashoboye kose kugira ngo bageze ubutumwa bwiza ku bantu bavuga indimi kavukire zo muri Irilande n’izo mu Bwongereza. * Uretse icyongereza, izindi ndimi zivugwa muri ibyo bihugu ni ikinyayirilande, ikigayelike cyo muri Écosse n’ikiwelishi.

Muri Nzeri 2012, twatangije urubuga ruvuguruye rwa jw.org ruri mu ndimi nyinshi harimo ikinyayirilande, ikiwelishi n’ikigayelike cyo muri Écosse cyaje gushyirwa kuri urwo rubuga muri Kanama 2014. Nanone ducapa ibitabo bitandukanye by’imfashanyigisho za Bibiliya muri izo ndimi. Abantu babyakiriye bate?

Hari umuyobozi w’idini wabonye agatabo k’imfashanyigisho ya Bibiliya kari mu rurimi rw’ikigayelike cyo muri Écosse ahita agasoma maze atangira kurira. Yarijijwe n’iki? Yatangajwe n’uko kari gahinduye neza maze arabaza ati “ni nde wahinduye aka gatabo muri uru ririmi? Gahinduye neza pe!”

Igihe ururimi rw’’ikigayelike cyo muri Écosse rwashyirwaga ku rubuga rwacu, muri uko kwezi abantu bagera kuri 750 basuye urwo rubuga, bashaka gusoma inyandiko zo muri urwo rurimi.

Umwarimu wigisha muri Kaminuza Nkuru ya Irilande witwa Galway yabwiye Abahamya ko kera atashishikazwaga n’iby’idini. Icyakora amaze kumenya ko ashobora kubona agatabo Bibiliyairimo ubuhe butumwa? mu rurimi rw’ikinyayirilande, yahise agatumiza. Uwo mwarimu yumva ko abantu bose bagombye kubona ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya mu rurimi rwabo kavukire. Nanone yashimiye Abahamya ba Yehova akazi bakoze ko guhindura ibitabo mu rurimi rw’ikinyayirilande.

Hari umukecuru wishimye cyane amaze kubona agatabo k’imfashanyigisho ya Bibiliya ko mu rurimi rw’ikiwelishi. Yaravuze ati “mvugishije ukuri, iyo muza kumpa aka gatabo kari mu cyongereza, sinari kukakira. Ariko ubu ndakishimiye kuko kari mu rurimi rwanjye kavukire.”

Muri Kanama 2014, twongereye umubare w’ibintu bishyirwa ku rubuga rwa jw.org mu rurimi rw’ikiwelishi. Birashimishije kuba umubare w’abantu basura urwo rubuga bavuga ikiwelishi warikubye kabiri muri uko kwezi.

“Tuvuga ururimi rumwe”

Yesu amaze gusobanurira Ibyanditswe abigishwa be babiri, barishimye cyane maze baravuga bati “mbese imitima yacu ntiyagurumanaga igihe yatuvugishaga turi mu nzira, adusobanurira neza Ibyanditswe?” (Luka 24:32). Akenshi, iyo abantu basobanuriwe inyigisho zo muri Bibiliya mu rurimi rwabo kavukire, zirushaho kubakora ku mutima.

Umugabo witwa Emyr wo mu gihugu cya Pays de Galles yari afite umugore w’Umuhamya wa Yehova, ariko we ntiyigeze aba Umuhamya. Yaje kuba incuti n’Umuhamya witwa Russell. Emyr avuga icyatumye ahinduka agira ati “niyemeje kwiga Bibiliya igihe Russell yazaga aho ndi afite igitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha? * Yarakimpereje maze arambwira ati ‘iki gitabo kiri mu rurimi rw’ikiwelishi. Guhera ubu tugiye kujya tucyigana.’” Kuki Emyr yahise yemera ibyo Russell amubwiye? Emyr yaravuze ati “urabona nawe, tuvuga ururimi rumwe, dusangiye umuco kandi twumva ibintu kimwe.” Umutima wa Emyr waragurumanaga igihe yigaga Bibiliya mu rurimi rwe kavukire rw’ikiwelishi kuko yumva neza ibyo bamusobanurira.

Abahamya ba Yehova bazakomeza gufasha abantu kumenya Imana bababwira ubutumwa bwiza mu ndimi zabo kavukire, kuko ari zo zibagera ku mutima.

^ par. 2 Aha izina u Bwongereza ryerekeza ku gihugu cy’u Bwongereza, Écosse na Pays de Galles.

^ par. 11 Ni igitabo cy’imfashanyigisho ya Bibiliya cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.