Soma ibirimo

Gahunda yo kubwiriza muri Lapland yageze kuri byinshi

Gahunda yo kubwiriza muri Lapland yageze kuri byinshi

Muri Finilande, Noruveje na Suwede, hari agace kanini cyane gatuyemo abasangwabutaka bitwa Abasami. Abo bantu bafite umuco wabo, imigenzo yabo n’indimi zabo. Vuba aha, Abahamya ba Yehova bakoze gahunda zihariye zo kubwiriza Abasami.

Ubwa mbere hari mu mwaka wa 2015, ubwo Abahamya batangiraga gusohora inyandiko zishingiye kuri Bibiliya na videwo ziri mu rurimi ruvugwa n’Abasami. * Ubwa kabiri, mu mwaka wa 2016 n’uwa 2017, bakoze urugendo bajya muri Lapland kugira ngo bageze ku baturage baho ubutumwa bwiza mu rurimi rw’Igisami. Ako akaba ari agace gakunze kubamo inyamaswa zo mu bwoko bw’impongo zifite amahembe ameze nk’amashami.

“Umurimo w’ingenzi kandi ufitiye abandi akamaro”

Muri gahunda yihariye yakozwe muri Gicurasi 2017, Abahamya basaga 200 bo muri Finilande, Noruveje na Suwede bitangiye kubwiriza mu turere twitaruye turi mu birometero bibarirwa mu bihumbi muri Lapland. Hari Abahamya bize amagambo make yo mu rurimi rw’Igisami, kandi ibyo byashimishije Abasami. Denis witangiye kubwiriza muri Karigasniemi yagize ati: “Abaturage baho bishimiye ko twashyizeho imihati ngo tuvuge ururimi rwabo kandi byaberetse ko tubakunda cyane.”

Abaturage b’Abasami bishimira cyane ibyaremwe, ni yo mpamvu bashimishwa cyane n’isezerano ryo muri Bibiliya rivuga ko isi izahinduka paradizo (Zaburi 37:11). Urugero, hari umugore w’Umusami watangiye kwiga Bibiliya akoresheje agatabo Ubutumwa bwiza buturuka ku Mana. Amaze gusobanukirwa ibyo Imana izakorera abantu, yaratangaye yibaza impamvu pasiteri we atari yarigeze ababwira ibya paradizo.

Abasami benshi bishimiye ko Abahamya babasuye. Umucuruzi umwe yashimiye Abahamya babiri yari yabonye maze ababwira ko bakora “umurimo w’ingenzi kandi ufitiye abandi akamaro.” Yahise abatumira mu iduka rye ngo bafate ibyokurya bari bakeneye byose. Uwo mucuruzi yababwiye ko abibahereye ubuntu.

Muri iyo gahunda yo kubwiriza Abasami, barebye videwo zigera ku 180 kandi bafata ibitabo bisaga 500. Akenshi, bakundaga gusaba ibitabo biri mu rurimi rwabo. Abahamya ba Yehova bahise batangira kwigisha Bibiliya Abasami bagera kuri 14.

“Ibi bitabo byahinduwe n’abahanga rwose”

Abasami benshi basomye ibitabo by’Abahamya ba Yehova, bishimiye cyane uburyo bihinduye mu rurimi rwabo neza. Nilla Tapiola, umwarimu akaba n’umwe mu bagize inteko nshingamategeko y’Abasami, yagize ati “Ibitabo byanyu bihinduye neza cyane.” Yakomeje avuga ko ibitabo byacu “byoroshye kubisoma kandi ko byubahiriza amategeko y’ikibonezamvugo.” Umugabo w’Umusami utuye mu majyaruguru ya Finilande yaravuze ati: “Ibi bitabo byahinduwe n’abahanga rwose.”

Mu karere ka Karigasniemi, kari ku mupaka wa Finilande na Noruveje, hari Abahamya baganiriye n’umwarimu w’Umusami ku isomo rya mbere ryo mu gatabo Ubutumwa bwiza buturuka ku Mana. Uwo mwarimu yatangajwe cyane n’uburyo ako gatabo gahinduye neza, maze asaba Abahamya uburenganzira bwo kujya agakoresha yigisha abanyeshuri be ururimi rw’Igisami.

Hari videwo, inkuru z’Ubwami hamwe n’agatabo kamwe byahinduwe mu rurimi rw’Igisami. Urubuga rwa jw.org rwatangiye guhindurwa mu rurimi rw’Igisami guhera ku itariki ya 29 Gashyantare 2016. Buri kwezi, abantu bavuga ururimi rw’Igisami basura urubuga rwa jw.org inshuro zisaga 400 kandi bagakuraho ibitabo, ibyafashwe amajwi na za videwo bigera kuri 350.

Iyo gahunda yagiriye akamaro Abasami n’Abahamya bagiye kubabwiriza. Henrick na Hilja-Maria, bagiye kubwiriza mu karere ka Utsjoki babonye ko abaturage bo muri ako gace bishimiye inyigisho zo muri Bibiliya kandi ko zabagiriye akamaro. Lauri na Inga, na bo babwirije muri Utsjoki baravuze bati: “Iyi gahunda yo kubwiriza yatweretse ko Imana itarobanura ku butoni. Twishimiye kwereka urukundo rwayo abaturage batuye muri aka gace kitaruye.”

^ par. 3 Hari ubwoko butandukanye bw’ururimi rw’Igisami. Urukoreshwa cyane ni Igisami cyo mu majyaruguru. Hari igitabo cyavuze ko “urwo rurimi ruvugwa na bibiri bya gatatu by’Abasami bose.” Abahamya ba Yehova bahindura ibitabo na za videwo mu rurimi rw’Igisami cyo mu majyaruguru. Muri iyi ngingo, turakoresha izina “Igisami” dushaka kuvuga ururimi ruvugwa n’Abasami benshi.