Soma ibirimo

Imfungwa zatumye aba Umuhamya

Imfungwa zatumye aba Umuhamya

 Hari umugabo wo muri Eritereya wahungiye muri Noruveje mu mwaka wa 2011. Igihe yahuraga n’Abahamya ba Yehova, yababwiye ko yigeze guhura n’abandi Bahamya muri Eritereya. Yababwiye ko igihe yari umusirikare, yabonye ukuntu Abahamya ba Yehova bafunzwe bazira ko banze kujya mu gisirikare kandi bagatotezwa bikabije.

 Mu buryo butunguranye, uwo mugabo na we yaje gufungwa. Ageze muri gereza yahasanze Abahamya batatu ari bo Paulos Eyasu, Negede Teklemariam na Isaac Mogos, bakaba barafunzwe kuva mu mwaka wa 1994, bazira ukwizera kwabo.

 Igihe uwo mugabo yari afunzwe, yiboneye ukuntu Abahamya ba Yehova bakurikizaga ibyo bigisha. Yabonye ukuntu bari inyangamugayo n’ukuntu basangiraga n’izindi mfungwa ibyokurya. Nanone yitegereje ukuntu abo Bahamya bigiraga Bibiliya hamwe buri munsi kandi bagatumira abandi ngo bifatanye na bo. Hari igihe abo Bahamya basabwe gusinya inyandiko ivuga ko batakiri Abahamya kugira ngo bafungurwe, ariko barabyanga.

 Ibyo abo Bahamya bakoze byakoze uwo mugabo ku mutima, ku buryo amaze kugera muri Noruveje yashakishije Abahamya ba Yehova kugira ngo ababaze impamvu bagira ukwizera gukomeye nk’uko. Igihe yahuraga n’Abahamya bahise batangira kumwigisha Bibiliya kandi akajya mu materaniro yabo.

 Muri Nzeri 2018, yarabatijwe aba Umuhamya wa Yehova. Ubu akora uko ashoboye ngo afashe abantu bo muri Eritereya no muri Sudani kwiga Bibiliya.