Soma ibirimo

Imvugo zikoreshwa n’Abahamya ba Yehova

Imvugo zikoreshwa n’Abahamya ba Yehova

Turagushimira kuba ushishikazwa n’ibyo Abahamya ba Yehova bakora. Iyi ngingo yateguriwe kugufasha kumenya no gusobanukirwa amwe mu magambo cyangwa imvugo zikoreshwa n’Abahamya ba Yehova. Niba hari indi mvugo wifuzaga gusobanukirwa ariko ukaba ntayo wabonye muri uru rutonde, wakwandikira ibiro by’ishami by’Abahamya ba Yehova byo mu gihugu cyawe.

ikoraniro. Reba:  Ikoraniro ry’Akarere.

Inzu y’Amakoraniro y’Abahamya ba Yehova. Inyubako nini y’ Abahamya ba Yehova bakoreramo amateraniro yihariye. Hahurira amatorero menshi yo mu gace kamwe. Iyo nyubako yitwa “Inzu y’Amakoraniro.”

Nimukanguke! Ni igazeti yandikwa kandi igatangwa n’Abahamya ba Yehova. Yatangiye gusohoka mu mwaka wa 1919, icyo gihe yitwaga The Golden Age. Mu mwaka wa 1937 yahinduye izina yitwa Consolation, hanyuma ku itariki ya 22 Kanama 1946 ni bwo yatangiye kwitwa Nimukanguke!. Izina Nimukanguke! barihisemo kugira ngo bashishikarize abasomyi bayo ko bagomba kumenya ko turi mu bihe byihariye ukurikije ibyo Bibiliya yigisha.

Beteli, umwe mu bagize umuryango wa beteli, umuryango wa Beteli. “Beteli” ni izina ry’Igiheburayo risobanura ngo: “Inzu y’Imana.” Iryo zina rikoreshwa bashaka kuvuga inyubako zikoreshwa n’Abahamya ba Yehova. Zikorerwamo imirimo ijyanye no kuyobora no gukurikirana ibikorwa by’umurimo wabo muri buri gihugu. Umuhamya ufasha mu mirimo ikorerwa muri izo nyubako yitwa “Umwe mu bagize umuryango wa Beteli.” Naho abahakorera bose muri rusange bitwa “Umuryango wa Beteli.” Imvugo ngo “umwe mu bagize umuryango wa Beteli” nta bwo ari izina ry’icyubahiro rikoreshwa ku bantu bafasha kuri Beteli.

Komite y’Ibiro by’Ishami. Ahantu hose hari ibiro by’ishami, hashyirwaho komite y’abasaza batatu cyangwa barenze kugira ngo bakurikirane imirimo ikorwa muri icyo gihugu cyangwa mu bindi bihugu bigenzurwa n’ibyo biro.

ibiro by’ishami. Niho Komite y’Ibiro ry’Ishami ikorera. Hagenzurirwa umurimo w’Abahamya ba Yehova mu gihugu kimwe cyangwa byinshi. Rimwe na rimwe tuhita “ Beteli.”

umuvandimwe. Ni umuhamya wa Yehova w’igitsina gabo wabatijwe. Akenshi rikurikirana n’izina ry’umuntu (urugero, Umuvandimwe Smith). Iryo nta bwo ari izina ry’icyubahiro. Ni na ko bimeze ku rikoreshwa ku Muhamya wa Yehova w’igitsina gore (urugero, mushiki wacu Smith).

umuryango w’abavandimwe. Iyo mvugo ikoreshwa yererekeza ku Bahamya ba Yehova bose bo hirya no hino ku isi (baba abagabo n’abagore).—1 Petero 5:9.

akarere. Itsinda ry’amatorero y’Abahamya ba Yehova yo mu gace kamwe.

 ikoraniro ry’akarere. Amateraniro tugira y’umunsi umwe aba kabiri mu mwaka, akazamo amatorero menshi. Abantu bose bashobora kuza muri ayo makoraniro kandi aba ateguye ku buryo afasha buri wese kurushaho kuba incuti y’Imana. Nanone ikoraniro riba ririmo inama zafasha abantu bose, baba bateranye kwishimira inama zo muri Bibiliya. Muri ayo makoraniro berekana uko twashyira mu bikorwa amasomo yo muri Bibiliya mu buzima bwacu bwa buri munsi, bakoresheje ibyerekanwa. Incuro nyinshi amakoraniro y’akarere abera ku Nzu y’Amakoraniro y’Abahamya ba Yehova. Ariko nanone umuntu ashobora kuyakurikira akoresheje ikoranabuhanga. Ubusanzwe amakoraniro aba mu mpera z’icyumweru.

umugenzuzi w’akarere. Ni umusaza w’inararibonye utumwa n’ibiro by’ishami kugira ngo asure amatorero (Iyo yashatse ajyana n’umugore we). Asura amatorero ari mu karere kandi ayasura kabiri mu mwaka. Uretse kuba atera inkunga abagize itorero bose, nanone aha abasaza n’abakozi b’itorero inama n’amabwiriza. Abagenzuzi b’uturere bategura gahunda ihuje n’ibyo itorero riba rikeneye. Iryo ntabwo ari izina ry’icyubahiro.

itorero: Itsinda ry’Abahamya ba Yehova bahurira hamwe buri gihe kugira ngo bige Ijambo ry’Imana. Hashyirwaho inteko y’abasaza kugira ngo bite ku nshingano zitandukanye harimo kwigisha Bibiliya no gufasha buri wese ku giti cye cyangwa itsinda ry’abantu. Buri wese aba atumiwe mu materaniro y’itorero.

ikoraniro ry’iminsi itatu. Reba:  Ikoraniro mpuzamahanga n’ ikoraniro ry’iminsi itatu.

umusaza. Umuhamya wa Yehova w’igitsina gabo, ukunda Yehova, wahawe inshingano yo kwigisha no kwita ku bagize itorero. Agomba kuba yujuje ibisabwa n’Ibyanditswe; biboneka muri 1 Timoteyo 3:1-7; Tito 1:5-9; Yakobo 3:17, 18; na 1 Petero 5:2. Umusaza ntaba ari umukozi ubihemberwa w’itorero cyangwa w’urundi rwego rw’Abahamya ba Yehova. Abasaza benshi baba bafite akazi gasanzwe gatuma babona ibyo bakeneye bo n’imiryango yabo. Kuba umusaza si umwanya w’icyubahiro kandi nta cyo aba atandukaniyeho n’abandi bakristo. Umusaza si izina ry’icyubahiro.

 umurimo wo kubwiriza. Ni umurimo ukorwa n’Abahamya ba Yehova, bubahiriza itegeko rya Yesu rirebano no gutangaza “ubutumwa bwiza bw’ubwami” mu bantu bo “mu isi yose ituwe, kugira ngo bubere amahanga yose ubuhamya.”—Matayo 24:14; 28:19.

Gileyadi, Ishuri rya Gileyadi. Ni ishuri ryitwa Watchtower Bible School of Gilead, yatangiye mu mwaka wa 1943. Rigitangira ryari rigamije gutoza abamisiyonari. Ubu, Abahamya ba Yehova batumiriwe kwiga iryo shuri bamara amezi atanu biga inyigisho zishingiye kuri Bibiliya.

Inteko Nyobozi. Ni itsinda rigizwe n’abasaza bake, bafite inshingano yo kwita ku byo abandi Bahamya ba Yehova bo hirya no hino ku isi bakenera kugira ngo babe incuti za Yehova. Bagira uruhare mu gutegura imfashanyigisho za Bibiliya. Nubwo abagize iryo tsinda bafata iya mbere mu kuyobora ibikorwa by’Abahamya ba Yehova ariko babona ko yesu Kristo ari we muyobozi w’Abahamya ba Yehova. Inteko Nyobozi ikorera ku kicaro gikuru cy’Abahamya ba Yehova, kiri i Warwick, New York, muri Amerika.

 ikoraniro mpuzamahanga. Ni amateranro ategurwa n’Abahamya ba Yehova amara iminsi itatu. Ayo materaniro aba inshuro imwe mu myaka runaka kandi abera mu mijyi iba yaratoranyijwe hirya no hino ku isi. Abahamya ba Yehova bo mu bindi bihugu, baratumirwa bakaza muri ayo materaniro ari abashyitsi. Buri wese aba atumiwe muri ayo materaniro kandi aba agamije gutuma abayajemo barushaho kuba incuti za Yehova no gutuma ubumwe bw’Abahamya ba Yehova bo hirya no hino ku isi bukomera. Ayo materaniro abera ahantu haba hakodeshejwe kandi atangira ku wa Gatanu akageza ku Cyumweru.

Yehova. Ni izina bwite ry’Imana Ishoborabyose, ikaba n’Umuremyi nk’uko bigaragara muri Bibiliya (Yeremiya 16:21). Izina “Yehova” ntirikoreshwa umuntu ashaka kuvuga umwe mu Bahamya ba Yehova (urugero, “umuyehova”).

Abahamya ba Yehova. Ni Abakristo basenga Imana yitwa Yehova kandi bakanigisha abandi Bibiliya bakanabwiriza bakoresheje uburyo butandukanye. Intego y’ibanze baba bafite iyo bigisha abantu Bibiliya ni ukubagezaho ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana cyangwa ubutegetsi bwayo (Matayo 24:14). Izina “Abahamya ba Yehova” rituma batandukana n’andi madini, bidatewe nuko rigaragaza uwo bakorera ahubwo nanone bitewe n’umurimo bakora bamenyekanisha izina ry’Imana. Umuntu aba Umuhamya wa Yehova iyo amaze gusobanukirwa inyigisho z’ibanze, akabwiriza, akiyegurira Imana kandi akabatizwa. Ubwo ni bwo aba ari Umuhamya wa Yehova. Nk’uko byagaragajwe muri iyi ngingo, iri zina rikoreshwa ryose. Ariko nanone ushobora gukoresha izina “Abahamya”. Ubwo rero mu gihe ushaka kuvuga ku muntu umwe, ukoresha izina “Umuhamya” cyangwa ukavuga ngo umwe mu Bahamya ba Yehova.” Iyo ukoresheje izina “abayehova” uba urikoresheje nabi.—Yesaya 43:10.

Yesu Kristo. Ni umwana w’imfura w’Imana. Abahamya ba Yehova babona ko Yesu ari umuyobozi wabo kandi bagerageza kumwigana no gukurikiza inyigisho ze. Nanone babona ko ari umuntu ukomeye cyane wabayeho kandi akaba n’Umuhamya wa Yehova ukomeye, akaba ari nawe Imana izakoresha kugira ngo isohoze umugambi wayo wo kurokora abantu.—Yesaya 9:6, 7; Ibyahishuwe 1:5.

Inzu y’Ubwami y’Abahamya ba Yehova. Ni ahantu ho gusengera hakoreshwa n’itorero rimwe cyangwa menshi. Aho hantu hitwa “Inzu y’Ubwami,” rwose ntukahite “urusengero.”

Urwibutso rw’urupfu rwa Yesu. Ni umuhango uba buri mwaka wo kwibuka urupfu rwa Yesu. Nanone witwa Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba. Uwo munsi Abahamya ba Yehova babona ko ari uw’ingenzi cyane kandi ni na wo munsi wo mu rwego rw’idini bizihiza kuko ari wo Yesu yasabye abigishwa be kujya bizihiza.—Luka 22:19, 20.

amateraniro yo mu mibyizi. Ni amateraniro yo hagati mu cyumweru akunda kuba ku mugoroba. Aba agizwe n’ibyiciro bitatu byitwa Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo. Intego y’ayo materaniro ni ugufasha Abahamya ba Yehova kuba abakozi beza b’Imana. Kimwe n’andi materaniro y’Abahamya ba Yehova yose kuyazamo cyangwa kuyakurikira ku ikoranabuhanga, ni ubuntu kandi nta maturo yakwa.

umukozi w’itorero. Ni umuntu w’igitsina gabo, ukunda Yehova, ushyirwaho kugira ngo afashe abasaza kwita ku itorero. Icyakora ntaba afite ishingano yo kwita by’umwihariko kubagize itorero. Kugira ngo akomeze kuba umukozi w’itorero, agomba gukomeza kuzuza ibisabwa n’Ibyanditswe nk’uko bivugwa muri 1 Timoteyo 3:8-10, 12, 13 no muri Tito 2:2, 6-8. Abakozi b’itorero bita ku bintu bitandukanye mu itorero kandi bagashyigikira itorero. Ntibahemberwa ibyo bakora mu itorero. Abenshi bafite akazi gasanzwe bakora kabafasha kwibeshaho no kwita ku miryango yabo. Iyo Abakozi b’itorero bujuje ibisabwa baba abasaza b’itorero. “Umukozi w’itorero” si izina ry’icyubahiro.

Bibiliya y’ubuhinduzi bw’isi nshya. Ni izina ryuzuye ry’Ibyanditswe by’Igiheburayo (Isezerano rya kera) n’Ibyanditswe by’Ikigiriki bya Gikristo (Isezerano Rishya) byasohowe n’Abahamya ba Yehova. Nanone yitwa ubuhinduzi bw’isi nshya.

umupayiniya. Iryo zina rikoreshwa ku muntu, umara igihe kirekire buri kwezi mu murimo wo kubwiriza. Akenshi rikoreshwa ari impine y’izina “umupayiniya w’igihe cyose” akaba amara amasaha 600 ku mwaka abwiriza (amasaha 50 buri kwezi). Rinakoreshwa ari impine y’“Umupayiniya w’umufasha” we akaba amara amasaha hagati ya 15 na 30 buri kwezi abwiriza. Abikora amezi akurikirana cyangwa amwe n’amwe. Abapayiniya benshi bafite akazi gasanzwe bakora gatuma babona ibibatunga. “Umupayiniya” si izina ry’icyubahiro.

kubwiriza. Reba:  umurimo wo kubwiriza.

Iteraniro ry’abantu bose. Ni amateraniro itorero rigira buri cyumweru, akunda kuba mu mpera z’icyumweru. Abamo disikuru mbwirwaruhame imara iminota 30. Nyuma y’iyo disikuru hakurikiraho ikiganiro mu bibazo n’ibisubizo, hakoreshejwe ingingo yo mu Munara w’Umurinzi. Kimwe n’andi materaniro y’Abahamya ba Yehova yose, kuyazamo cyangwa kuyakurikira ku ikoranabuhanga, ni ubuntu kandi nta maturo yakwa.

umubwiriza. Ni umuntu wifatanya mu murimo wo kubwiriza ukorwa n’Abahamya ba Yehova. Ibisabwa kugira ngo umuntu abe umubwiriza ni uko aba asobanukiwe neza kandi yemera inyigisho z’ibanze zo muri Bibiliya kandi akabaho ahuje n’amahame y’Imana. Umurimo wo kubwiriza ababwiriza bakora, ntibawuhemberwa. Kandi iryo si izina ry’icyubahiro.

 ikoraniro ry’iminsi itatu. Ni amateraniro aba buri mwaka, akamara iminsi itatu kandi azamo amatorero menshi yo mu gace runaka. Aba agenewe gutera inkunga bantu ngo bakomeze kuba incuti z’Imana. Buri wese aba atumiwe kandi kuyazamo ni ubuntu. Ikoraniro riba rikubiyemo ibintu byafasha abantu b’ingeri zose baba barijemo kubona ukuntu inama Bibiliya itanga zabagirira akamaro. Buri munsi haba ibiganiro birimo ibyerekanwa, bisobanura inkuru zo muri Bibiliya kandi byerekana uko twashyira mu bikorwa amahame yo muri Bibiliya. Amakoraniro y’iminsi itatu akenshi abera ahantu hanini Abahamya bakodesha, nko muri za sitade, inzu z’imikino cyangwa amazu aberamo inama. Amakoraniro mato abera ku Nzu y’Amakoraniro y’Abahamya ba Yehova. Ikoraniro ry’iminsi itatu riba imbonankubone, ritangira ku wa Gatanu rikarangira ku Cyumweru. Mu myaka ya vuba, ryatangiye kujya rifatwa amajwi n’amashusho, rigashyirwa kuri interineti.

mushiki wacu. Ni Umuhamya wa Yehova w’igitsina gore. Rikoreshwa riri kumwe n’izina bwite (urugero, mushiki wacu Smith). Iri ntabwo ari izina ry’icyubahiro. Uko ni na ko bimeze no ku Muhamya wa Yehova w’igitsina gabo (urugero, umuvandimwe Smith).

Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova. Iryo ni izina ryuzuye ry’igazeti yandikwa kandi igatangwa n’Abahamya ba Yehova. Nanone yitwa Umunara w’Umurinzi. Iryo zina ryaturutse ku gitekerezo cy’uko abantu basoma iyo gazeti maze bakamenya ibirebana n’ukuntu umugambi w’Imana ugenda usohora (Matayo 24:42). Umunara w’Umurinzi ugenewe abantu bose uhabwa buri wese ushimishijwe kandi awuhabwa ku buntu. Naho Umunara w’Umurinzi wo Kwigwa ukoreshwa mu kwiga Bibiliya buri cyumweru mu matorero yo hirya no hino ku isi, kandi uba ugizwe n’ibibazo n’ibisubizo. Umunara w’Umurinzi watangiye kwandikwa mu mwaka wa 1879 kandi ni cyo kinyamakuru cya mbere gikwirakwizwa ku isi buri kwezi kurusha ibindi.

Icyitonderwa: Turabasaba ko niba hari icyo mujyiye kuvuga ku Bahamya ba Yehova, mwajya mukoresha amazina yuzuye aboneka muri iyi ngingo.