Soma ibirimo

3 KAMENA 2019
BOLIVIYA

Muri Boliviya habaye inkangu

Muri Boliviya habaye inkangu

Ku itariki ya 30 Mata 2019 inkangu yagwiriye igice kinini cy’umugi wa San Jorge Kantutani, wegeranye n’uwa La Paz, muri Boliviya, bituma abantu babarirwa mu magana bava mu byabo.

Nubwo nta Muhamya wapfuye cyangwa ngo akomereke, ibiro by’ishami bya Boliviya byavuze ko amazu abiri y’Abahamya yashenywe n’inkangu. Nanone hari imiryango 11 y’Abahamya iri mu karere kibasiwe cyane n’iyo nkangu, ariko amazu yabo ntiyangiritse cyane.

Komite Ishinzwe Ubutabazi ifatanyije n’abagenzuzi basura amatorero hamwe n’abasaza b’amatorero yo muri utwo duce barimo barasura abo Bahamya ngo babahumurize kandi babahe ibyo bakeneye. Nanone abibasiwe n’inkangu bo muri utwo duce, iyo haguye imvura baba maso ngo barebe niba itari buteze indi nkangu.

Dushimira Yehova kubera ko nta bavandimwe bakomeretse kandi ko n’abibasiwe n’ibyo biza, barimo bahabwa ubufasha bakeneye.—Abagalatiya 6:10.