Soma ibirimo

Urukiko rw’Ikirenga rwo muri Bulugariya, mu mugi wa Sofia

20 GICURASI 2019
BULUGARIYA

Urukiko rw’Ikirenga rwo muri Bulugariya rwarenganuye Abahamya ba Yehova

Urukiko rw’Ikirenga rwo muri Bulugariya rwarenganuye Abahamya ba Yehova

Muri Werurwe 2019, Urukiko rw’Ikirenga rwo muri Bulugariya, rukaba ari na rwo rukiko rukomeye muri icyo gihugu, rwarenganuye Abahamya mu manza eshatu baburanagamo. Imyanzuro yafashwe muri izo manza, izatuma uburenganzira bw’abandi Bahamya bwubahirizwa.

Ebyiri muri izo manza, ni izo Abahamya baregagamo ibitangazamakuru byabaharabitse. Mu mwaka wa 2012, hari ikinyamakuru (Vseki Den) cyarimo inkuru isebya imyizerere yacu. Nanone muri 2014, hari tereviziyo yaharabitse Abahamya ba Yehova. Muri izo nshuro zose, ibyo bitangazamakuru byanze gukosora ayo makuru y’ibinyoma byatangaje. Abahamya bakomeje gusiragira mu nkiko bigera ubwo izo manza zigezwa mu Rukiko rw’Ikirenga. Ku itariki ya 18 Werurwe 2019, Urukiko rw’Ikirenga rwemeje ko tereviziyo ya SKAT TV itsinzwe. Noneho ku itariki 26 Werurwe, urwo rukiko rwashingiye ku mwanzuro wafashwe, rwemeza ko igitangazamakuru Vseki Den, cyanditse inkuru “ibiba urwango.”

Urubanza rwa gatatu, ni urw’ibikorwa by’urugomo Abahamya bakorewe n’abayoboke b’ishyaka rya poritiki ryo muri icyo gihugu (VMRO-Bulgarian National Movement). Ku itariki ya 17 Mata 2011, Abahamya bari bateraniye hamwe kugira ngo bizihize Urwibutso rw’Urupfu rwa Yesu. Agatsiko k’abantu bagera kuri 60 barubiye bari bayobowe n’umunyaporitiki witwa Georgi Drakaliev uhagarariye iryo shyaka, bateye abo Bahamya kandi barabakomeretsa. Abo Bahamya bagejeje ikirego mu nkiko. Amaherezo urwo rubanza rwageze mu Rukiko rw’Ikirenga. Ku itariki ya 20 Werurwe 2019, urwo rukiko rwemeje ko Drakaliev ahamwa n’icyaha kandi ko agomba gutanga indishyi z’akababaro.

Twishimiye ko Urukiko rw’Ikirenga rwaturenganuye muri izo manza uko ari eshatu. Iyo myanzuro izashingirwaho mu guharanira uburenganzira bw’abavandimwe bacu. Ibyo bizatuma ‘babaho mu mahoro bafite ituze.’—1 Timoteyo 2:2.