Soma ibirimo

19 NYAKANGA 2019
ESIPANYE

Ikoraniro ritazibagirana ryasohotsemo Bibiliya ivuguruye y’Icyesipanyoli

Ikoraniro ritazibagirana ryasohotsemo Bibiliya ivuguruye y’Icyesipanyoli

Ku wa Gatanu, tariki ya 19 Nyakanga 2019 ku munsi wa mbere w’ikoraniro mpuzamahanga ry’Abahamya ba Yehova ryari rifite umutwe uvuga ngo “Urukundo ntirushira!” ryabereye i Madrid muri Esipanye, hasohotse Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya ivuguruye mu Cyesipanyoli. Ubu iyo Bibiliya iboneka ku rubuga rwa jw.org®, kandi abantu basaga miriyoni 2,5 bo hirya no hino ku isi bavuga Icyesipanyoli, bashobora kuyisoma no kuyivana kuri urwo rubuga. Urwo rurimi ruvuga n’Abahamya ba Yehova benshi. a

Umuvandimwe Gerrit Lösch, wo mu Nteko Nyobozi ni we watangaje ko iyo Bibiliya yasohotse muri videwo yafashwe maze ikerekanwa mu ikoraniro mpuzamahanga ryabereye muri sitade yitwa Wanda Metropolitano iri mu mugi wa Madrid. Nanone iyo videwo yerekanywe mu duce 11, two hirya no hino muri Esipanye. Nyuma yaho iyo videwo yashyizwe kuri Tereviziyo ya JW®.

Abateranye bishimira ko hasohotse Bibiliya yo mu Cyesipanyoli

Abari aho ikoraniro mpuzamahanga ryabereye bashyiriweho uburyo bwo kubona iyo Bibiliya bayikuye ku rubuga rwa jw.org. Abavandimwe na bashiki bacu bari bakurikiye iryo koraniro bari mu duce 11, na bo bashyiriweho uburyo bwo kubona interineti hifashishijwe, JW Box bukaba ari uburyo bukoreshwa n’Abahamya ba Yehova. Haba ari aho ikoraniro ryabereye no mu tundi duce, hari Abahamya basaga 1.200, bafashaga abateranye kuvana iyo Bibiliya kuri interineti.

Abavandimwe na bashiki bacu bavana Bibiliya ivuguruye y’Ubuhinduzi bw’isi nshya yo mu Cyesipanyoli bakayishyira ku bikoresho byabo

Guhindura iyo Bibiliya mu Cyesipanyoli ntibyari byoroshye, kubera ko Abahamya ba Yehova bavuga urwo rurimi bari hirya no hino ku isi. Umuvandimwe Pedro Gil, akaba ari mu Komite y’ibiro by’ishami byo muri Esipanye yaravuze ati: “Ugereranyije ku isi hose hari abantu basaga miriyoni 577 bavuga Icyesipanyoli, kandi usanga amagambo bakoresha aba asobanurwa mu buryo butandukanye bitewe n’igihugu barimo. Nanone kandi, ururimi rw’Icyesipanyoli rugenda ruhinduka uko imyaka igenda ihita.”

Mushiki wacu ukiri muto afasha mugenzi we kuvana iyo Bibiliya yasohotse ku rubuga

Ikipi y’abahinduzi yifashishije abandi bavandimwe na bashiki bagera ku 100 baturutse mu bihugu bitandukanye, kugira ngo ishobore guhindura mu buryo bwumvikana kandi buhuje n’ukuri. Umurimo wo guhindura iyo Bibiliya wamaze imyaka ine n’igice.

Gil yongeyeho ati: “Bibiliya ivuguruye y’Ubuhinduzi bw’isi nshya y’Icyesipanyoli ikoresha imvugo buri wese yumva. Ibyo bizafasha ababwiriza kuyikoresha mu murimo wo kubwiriza no mu materaniro. Twishimiye ko iyo Bibiliya izafasha abavandimwe na bashiki bacu bavuga Icyesipanyoli kurushaho kuba inshuti za Yehova.”

Dushimira Yehova cyane kuba yaratumye haboneka iyi Bibiliya yubahisha izina rye. Twizeye ko iyi Bibiliya ivuguruye izafasha Abahamya ba Yehova gukomeza kubwiriza kugera “mu turere twa kure cyane tw’isi.”—Ibyakozwe 1:8.

a Kubera ko umubare wa Bibiliya zari gukenerwa utari uzwi neza, nta Bibiliya zigeze zitangwa muri iryo koraniro. Ubwo rero amatorero akoresha ururimi rw’Icyesipanyoli azohererezwa izo Bibiliya nizimara kuboneka. Guhera ku wa Mbere tariki ya 22 Nyakanga, Bibiliya y’Icyesipanyoli ivuguruye iboneka kuri porogaramu ya JW Library®.