Soma ibirimo

Ibumoso: Umuvandimwe Nathan H. Knorr na Frederick Franz basuye abavandimwe na bashiki bacu bo mu mugi wa Bogotá mu mwaka wa 1946. Iburyo: Abamisiyonari bo muri Kolombiya (Hejuru, ibumoso ugana iburyo) Olaf Olson, James Webster, Quin Dale Lauderdale; (hagati, ibumoso ugana iburyo) Anne Lauderdale, Helen Langford na Jewel Harper

12 MATA 2022
KOLOMBIYA

Imyaka ijana irashize Abahamya ba Yehova bageze muri Kolombiya

Imyaka ijana irashize Abahamya ba Yehova bageze muri Kolombiya

Mu mwaka wa 2022 hazaba hashize imyaka 100 Abahamya ba Yehova bageze muri Kolombiya. a

Heliodoro Hernández

Mu mwaka wa 1922, ni bwo Heliodoro Hernández, wakundaga gusoma Bibiliya yatiye kopi z’Umunara w’Umurinzi umuturanyi we utari Umuhamya wa Yehova. Nyuma yo gusoma ayo magazeti, Heliodoro yahise amenya ko yabonye ukuri maze ahita atangira kubwiriza. Amaze imyaka ibiri abwiriza yahuye na Juan Estupiñán, maze bafatanya kubwiriza. Bombi babatijwe mu mwaka wa 1932.

Juan Estupiñán

Nyuma yaho, umuryango wa Watchtower Society woherereje umuvandimwe Hernández na Estupiñán imashini yo gukoresha bumva za disikuru zafashe amajwi. Mu ma disikuru bumvishaga abantu batuye mu misozi ya Andes, harimo ifite umutwe uvuga ngo: “Inyigisho y’ubutatu ishyirwa ahabona” n’ivuga ngo: “Imperuka y’isi”. Inshuro nyinshi abo bavandimwe bararwanywaga cyane kuko utwo duce twari twiganjemo abayoboke b’idini ry’Abagatolika.

Mu mwaka wa 1945, hoherejweyo abamisiyonari bari barangije kwiga ishuri rya Gileyadi. Umwe muri abo bamisiyonari ni umuvandimwe Olaf Olson. Nyuma yaho, mu nkuru ivuga ibyabaye mu mibereho ye yaravuze ati: “Aha hantu hari hari intama nyinshi za Yehova, twishimira ko yatwohereje ngo tuze kwifatanya mu kuzishaka no kuzigaburira.”

Ku itariki ya 1 Gicurasi 1946, hafunguwe ibiro by’ishami muri Kolombiya, kugira ngo bitume umurimo urushaho kuyoborwa neza. Umuvandimwe Arthur Green, umwe mu bakozi ba mbere, bakoze ku biro by’ishami, yaranditse ati: “Umwuka wera wa Yehova watumye gusenga k’ukuri gushyirwaho muri Kolombiya.”

Ubu muri Kolombiya hari Abahamya ba Yehova, bagera ku 190 000 babwiriza ubutumwa bwiza bafite ishyaka.

Igihugu cya Kolombiya kizwi cyane kubera ubutaka burumbuka cyane n’amabuye y’agaciro. Ariko ubwiza bwacyo nyakuri bushingiye ku “bintu by’agaciro” Yehova akomeje kwireherezaho akoresheje abagaragu be. Twishimira kubona ko Yehova akomeje guha imigisha umurimo wo kubwiriza utuma ‘inzu ye yuzura ikuzo.’—Hagayi 2:7.

a Mu mwaka wa 1931, Abigishwa ba Bibiliya bahawe izina Abahamya ba Yehova.