Soma ibirimo

Inzu Urukiko Rushinzwe Kurinda Iremezo ry’Itegeko Nshinga rwo muri Kolombiya rukoreramo

9 KAMENA 2021
KOLOMBIYA

Urukiko Rushinzwe Kurinda Iremezo ry’Itegeko Nshinga rwo muri Kolombiya rwemeje ko umwana utarageza imyaka y’ubukure afite uburenganzira bwo kwihitiramo idini

Urukiko Rushinzwe Kurinda Iremezo ry’Itegeko Nshinga rwo muri Kolombiya rwemeje ko umwana utarageza imyaka y’ubukure afite uburenganzira bwo kwihitiramo idini

Ku itariki ya 7 Mata 2021, Urukiko Rushinzwe Kurinda Iremezo ry’Itegeko Nshinga rwo muri Kolombiya rwarenganuye Umuhamya wa Yehova wari utarageza imyaka y’ubukure, rwemeza ko afite uburenganzira bwo kwihitiramo uko avurwa. Muri urwo rubanza umurwayi yasabaga kuvurwa hadakoreshejwe amaraso, kandi urwo rukiko rwemeje ko inyandiko zasinyweho n’umwana utarageza imyaka y’ubukure hamwe n’ababyeyi be, zemewe n’amategeko.

Mushiki wacu Daniela Caicedo hamwe n’ababyeyi be

Ku itariki ya 27 Mata 2020, mushiki wacu Daniela Caicedo icyo gihe wari ufite imyaka 16, bamusanzemo kanseri ifata umusokoro, ikanamunga amagufwa. Abaganga bifuje kumutera amaraso no kumutera imiti ikomeye irwanya kanseri. Nubwo Daniela yari arembye, yaganirije abaganga abubashye, ababwira ko atemera guterwa amaraso kubera imyizerere ye.—Ibyakozwe 15:29.

Ku itariki ya 24 Kamena 2020, urwego rwa leta rushinzwe imibereho myiza y’umuryango muri Kolombiya, rwategetse abaganga gutera amaraso mushiki wacu Daniela nubwo we yari yabyanze. Nanone urwo rwego rwasabye ko bamusuzuma bakareba niba atarwaye mu mutwe. Igihe bari barimo kumusuzuma, mushiki wacu yagaragaje ko nta kibazo afite mu mutwe cyangwa mu byiyumvo kandi ko akuze ku buryo ashobora guhitamo uburyo bwo kuvurwa bumunogeye. Nanone iryo suzuma ryagaragaje ko Daniela nta muntu wamuhatiye gufata uwo mwanzuro, ko ahubwo ari umwanzuro yifatiye ashingiye ku mutimanama we watojwe na Bibiliya.

Umucamanza wo rukiko rw’ibanze yemeje ko Daniela akuze ku buryo yakwifatira umwanzuro wo kwanga guterwa amaraso. Icyakora urukiko rw’ubujurire rwo rwategetse ko niba muganga yemeje ko ari ngombwa ko umurwayi aterwa amaraso, agomba kuyaterwa. Daniela abifashijwemo n’ababyeyi be, yajuririye mu Rukiko Rushinzwe Kurinda Iremezo ry’Itegeko Nshinga, kugira ngo ahabwe uburenganzira bwo kuvurwa hadakoreshejwe amaraso.

Urwo rukiko rwanzuye ko uburenganzira bwo kwihitiramo idini butuma umuntu agirana imishyikirano myiza n’Imana kandi akagira n’uburyo bwo kugaragaza ibyo yizera. Nanone guhatirwa guterwa amaraso byari gutuma yumva ahemukiye Imana. Ibyo byari kuba ari ukurengera uburenganzira bwe kandi bikamutesha agaciro. Urukiko rwemeje ko afite uburenganzira bwo kuvurwa mu bundi buryo, adatewe amaraso.

Uwo mwanzuro watumye n’abandi baganga bemera ko abana batarageza imyaka y’ubukure bafite uburenganzira bwo kwihitiramo uburyo bwo kuvurwa butabangamiye ibyo bizera. Umwe mu bavoka bari bitabiriye urwo rubanza yagize ati: “Urukiko rwagaragaje ko uburenganzira bwo kubaho umwana utarageza imyaka y’ubukure afite, bugomba gutuma yumva afite agaciro. Ubwo rero kugira ngo umwana nk’uwo ashobore kubaho yumva yishimiye ubuzima kandi afite agaciro, imyizerere ye igomba kubahwa n’iyo yaba inyuranye n’uko abaganga n’abacamanza babibona.”

Nyuma y’umwanzuro w’urukiko, Daniela yaravuze ati: “Ikinshimishije cyane ni uko izina rya Yehova ryahawe ikuzo. Ibi byose byabaye byanyigishije ko Yehova ashobora guhindura icyari ikigeragezo kikaba uburyo bwo kugaragaza ko tumukunda.”

Ubu Daniela arimo aroroherwa kandi abaganga bakomeje kumwitaho. Muri Kanama 2021 aziga ishuri ry’abapayiniya. Tuzi ko Yehova Imana yacu yishimira cyane abakiri bato bamuhesha ikuzo binyuze ku myifatire yabo.—Zaburi 148:12, 13.