Soma ibirimo

15 Gicurasi 2023
RWANDA

Imvura nyinshi yateje inkangu n’imyuzure mu burengerazuba bw’u Rwanda

Imvura nyinshi yateje inkangu n’imyuzure mu burengerazuba bw’u Rwanda

Ku itariki ya 2 n’iya 3 Gicurasi 2023, mu Rwanda haguye imvura nyinshi iteza inkangu n’imyuzure mu bice by’iburengerazuba bw’igihugu. Iyo mvura yahitanye abarenga 130 kandi ababarirwa mu bihumbi bava mu byabo. Ibyo biza byangije ibihingwa, bisenya amazu, ibiraro n’imihanda.

Ingaruka z’ageze ku bavandimwe na bashiki bacu

  • Nta muvandimwe cyangwa mushiki wacu wapfuye

  • Amazu 51 y’abavandimwe yarasenyutse

  • Amazu 43 y’abavandimwe yarangiritse bikabije

  • Amazu y’Ubwami 2 yarangiritse bidakabije

Ibikorwa by’ubutabazi

  • Hashyizweho komite eshatu zishinzwe ubutabazi kugira ngo zigenzure ibikorwa by’ubutabazi kandi zitange ubufasha

  • Abagize Komite y’Ibiro by’Ishami, abagenzuzi basura amatorero ndetse n’abasaza bo muri ako gace, bari guhumuriza abagezweho n’ibyo biza.

Dukomeje gusenga dusabira abavandimwe bacu bo mu Rwanda kandi twiringiye ko Yehova azakomeza kubaba hafi ‘muri ibi bihe by’amakuba.’—Zaburi 46:1.