Soma ibirimo

Umuvandimwe Jovidon Bobojonov

18 UGUSHYINGO 2020
TAJIKISITANI

Umuhamya witwa Jovidon Bobojonov yafunguwe n’imbabazi za perezida

Umuhamya witwa Jovidon Bobojonov yafunguwe n’imbabazi za perezida

Igihe Jovidon yafungurwaga ku itariki ya 1 Ugushyingo 2020 yaravuze ati: “Yehova yamfashije gushikama.” Umunsi umwe mbere yaho perezida wa Tajikisitani yari yahaye imbabazi Jovidon hamwe n’izindi mfungwa 377. Jovidon yari yarakatiwe imyaka ibiri azira ko umutimanama we utamwemerera kujya mu gisirikare ariko yari amaze amezi ikenda afunzwe.

Ku itariki ya 4 Ukwakira 2019, abasirikare baje kumutwara ku ngufu bamushyira mu kigo gishinzwe gushyira abantu mu gisirikare. Icyo gihe Jovidon yari afite imyaka 19. Mu mezi yakurikiyeho yagiye afungirwa mu bigo bitandukanye bya gisirikare. Aho yafungirwaga hose yagombaga gusobanura impamvu yanze kujya mu gisirikare. Jovidon yaravuze ati: “Abasirikare bambazaga ibibazo bidashyize mu gaciro, bashaka ko ndeka kuba Umuhamya. Ibyo byose babikoraga bagamije kundakaza. Hari igihe bambyutsaga nijoro bakongera kumbaza bya bibazo bashaka kumenya impamvu nanze kujya mu gisirikare.

“Icyakora isengesho ryaramfashije cyane. Igihe nabaga ndi mu kigo cya gisirikare nasengaga amanywa n’ijoro, ndira, nsaba Yehova ko yamfasha kudacika intege, kutamutenguha no kudasubiza mu gihe banshotoye.

“Yehova yambaye hafi . . . Hari igihe numvaga nihebye kuko nabaga mfite irungu. Ariko kwitegereza ibyo Yehova yaremye byarankomezaga. Buri munsi nakangurwaga n’amajwi y’inyoni ziririmba. Nijoro nitegerezaga ukwezi n’inyenyeri. Izo mpano zituruka kuri Yehova zatumaga nishima kandi zikankomeza.”

Jovidon yahamijwe icyaha ku itariki ya 2 Mata 2020, maze ahita ajyanwa muri gereza. Ntiyari yemerewe kwakira amabaruwa. Icyakora abavandimwe na bashiki bacu bo muri ako gace bamugemuriraga ibyokurya buri munsi maze bakandika isomo ry’umunsi ku gikapu babaga babishyizemo. Jovidon yaravuze ati: “Ibyo byamfashije kumva ntari ngenyine kandi niboneye ko inshuti zange zinkunda.”

Nanone Jovidon yashimishwaga no kuba yaribukaga imirongo yo muri Bibiliya iteye inkunga, urugero nk’uwo mu Baroma 8:37-39. Yaravuze ati: “Igihe nari ndi muri gereza niboneye ko ibyo ayo magambo avuga ari ukuri. Nta kigeragezo na kimwe cyashoboraga kuntandukanya n’urukundo rwa Yehova. Yehova yamfashije gushikama.”

Ibyabaye kuri Jovidon byakomeje ababyeyi be. Se witwa Abdujamol yaravuze ati: “Amasengesho n’urugero rwiza umuhungu wacu yagaragaje, yihanganira ibigeragezo byakomeje ukwizera kwacu. Abavandimwe na bashiki bacu bo hirya no hino ku isi na bo baradushyigikiye. Turabashimira cyane ukuntu basengaga badusabira. Dushimira Yehova kuba yaraduhaye inshuti zidukunda kandi zitwitaho.”

Muri iyi minsi y’imperuka twese twiteze ko tuzahura n’“ikigeragezo kimeze nk’umuriro ugurumana” (1 Petero 4:12). Jovidon yashoje agira ati: “Ngiye gukoresha umudendezo mfite niyigisha cyane kugira ngo ndusheho kumenya Yehova kandi nitegure kuzahangana n’ibigeragezo nzahura na byo mu gihe kiri imbere. Namwe mutarahura n’ibigeragezo bikaze, mugomba gukoresha umudendezo wanyu mwiyigisha cyane, musoma Ijambo ry’Imana n’ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya kugira ngo mumenye Yehova.”