Soma ibirimo

20 WERURWE 2019
TURUKIMENISITANI

Bahram Hemdemov yarafunguwe

Bahram Hemdemov yarafunguwe

Ku itariki ya 13 Gashyantare 2019, Bahram Hemdemov ufite imyaka 55 uba muri Turukimenisitani yarafunguwe. Hemdemov yari amaze imyaka ine afungiwe muri gereza ya Seydi (LB-E/12). Ubu yongeye kubana n’umugore we Gulzira n’abana be bane. Hemdemov yafashwe ku itariki 14 Werurwe 2015, azira ko amateraniro yabereye mu rugo rwe ruri mu mugi wa Turkmenabad, hanyuma ku itariki ya 19 Gicurasi 2015 Urukiko rw’Akarere ka Lebap rumukatira gufungwa. Inshuro eshatu mu mwaka, leta ya Turukimenisitani iha imbabazi imfungwa, icyakora Hemdemov we ntiyigeze ahabwa imbabazi nubwo muri icyo gihe hafunguwe abahoze ari abagizi ba nabi. Ku itariki ya 15 Kanama 2016, Hemdemov yatanze ikirego muri Komite y’Umuryango w’Abibumye Yita ku Burenganzira bw’Ikiremwamuntu, ariko kugeza ubu iracyagisuzuma. Ubu muri Turukimenisitani hafungiwe Abahamya ba Yehova cumi n’umwe bazira ko banze gukora imirimo ya gisirikare, kandi icumi muri bo bohereje ibirego byabo muri iyo komite bigaragaza ukuntu leta itoteza Abahamya bakiri bato kandi ikabafunga ibahora kuyoborwa n’umutimanama wabo.