Soma ibirimo

Mushiki wacu Yelena Yurenkova

21 GASHYANTARE 2024| YAHUJWE N’IGIHE: 25 WERURWE 2024
U BURUSIYA

AMAKURU MASHYA—MUSHIKI WACU YAHAMIJWE ICYAHA | Yakomejwe n’abavandimwe na bashiki bacu benshi

AMAKURU MASHYA—MUSHIKI WACU YAHAMIJWE ICYAHA | Yakomejwe n’abavandimwe na bashiki bacu benshi

Ku itariki ya 22 Werurwe 2024, urukiko rw’akarere ka Tolyatti rwahamije icyaha mushiki wacu Yelena Yurenkova, kandi rumukatira igifungo gisubitse cy’imyaka ibiri. Ntibizaba ngombwa ko ajyanwa muri gereza.

Icyo twamuvugaho

Twishimira cyane ukuntu Yehova akomeje gufasha mushiki wacu Yelena n’abandi bose bakomeza kwihanganira ibigeragezo, mu gihe dukorera Yehova “twunze ubumwe.”—Zefaniya 3:9.

Uko ibintu byagiye bikurikirana

  1. Ku itariki ya 15 Gicurasi 2023

    Ni bwo yatangiye gukurikiranwa mu nkiko

  2. Ku itariki ya 16 Gicurasi 2023

    Urugo rwe rwarasatswe. Bamuhase ibibazo kandi bamubuza kuva mu gace atuyemo

  3. Ku itariki ya 5 Kamena 2023

    Yakurikiranyweho ibyaha

  4. Ku itariki ya 23 Kanama 2023

    Ni bwo urubanza rwe rwatangiye