Soma ibirimo

(Ibumoso) Abagize umuryango bafite ibyapa byanditseho amagambo atera inkunga n’imirongo ya Bibiliya bashaka kugeza ku bavandimwe na bashiki bo mu itorero ryabo. (Hejuru iburyo) Mushiki wacu w’umupayiniya yigisha umuntu Bibiliya akoresheje ikoranabuhanga rya videwo. (Hepfo iburyo) Abagize umuryango bakurikira amateraniro bakoresheje ikoranabuhanga rya videwo

9 MATA 2020
U BUTALIYANI

Abavandimwe na bashiki bacu bo mu Butaliyani bakomeje kwisunga Yehova muri iki gihe k’icyorezo

Abavandimwe na bashiki bacu bo mu Butaliyani bakomeje kwisunga Yehova muri iki gihe k’icyorezo

U Butaliyani ni kimwe mu bihugu byibasiwe n’icyorezo cya Koronavirusi. Ibiro by’ishami byo mu Butaliyani bikomeje kwita ku bavandimwe na bashiki bacu bikurikije inama bihabwa n’Inteko Nyobozi.

Hashyizweho Komite Zishinzwe Ubutabazi eshatu, kugira ngo zite ku bavandimwe bo mu majyaruguru y’u Butaliyani, hagati no mu magepfo. Abasaza b’amatorero bavugana buri gihe n’abagenzuzi b’uturere bakabamenyesha uko abavandimwe bamerewe. Abo bagenzuzi na bo bakageza ayo makuru kuri izo komite, kugira ngo ababwiriza bibasiwe n’iki cyorezo bakomeze kwitabwaho.

Uretse imfashanyo zisanzwe, nanone abasaza bafasha ababwiriza gukomeza kubwiriza no kugira amateraniro. Umuvandimwe Villiam Boselli, akaba ari umugenzuzi w’akarere, usura amatorero yo hafi y’umugi wa Milan, umwe mu migi ya mbere yagaragayemo icyorezo cya Koronavirusi, agira ati: “Nubwo abavandimwe na bashiki bacu baguma mu ngo zabo, bose bakomeza gushyikirana. Nanone bifashisha ikoranabuhanga bagaterana inkunga batanga ibitekerezo mu materaniro. Abavandimwe na bashiki bacu bageze mu za bukuru na bo bakurikirana amateraniro kuri videwo kandi abagirira akamaro cyane. Ntekereza ko ubu, abagize amatorero bunze ubumwe kurusha ikindi gihe cyose!”

Byongeye kandi, abantu benshi batari Abahamya bakurikira amateraniro bari kumwe na bene wabo b’Abahamya. Hari mushiki wacu wagize ati: “Umugabo wange ntiyashakaga kujya mu materaniro, ariko amateraniro yamusanze mu rugo . . . Kandi se wari uzi n’ikindi? Arayakunda cyane!”

Abavandimwe na bashiki bacu bakoresha uburyo bwose babonye bakabwiriza. Urugero, hari mushiki wacu wari mu modoka ashyiriye undi mushiki wacu ugeze mu za bukuru akagare ko kugenderamo, maze abaporisi batatu baramuhagarika. Yabasobanuriye ko yari agiye gufasha umuntu ugeze mu za bukuru kandi abereka uruhushya rwo gusohoka. Nanone yahaye buri wese inkuru z’Ubwami zifite umutwe uvuga ngo: “Ubona ute igihe kizaza? n’ivuga ngo Ese imibabaro izashira?” Abo baporisi barazifashe, maze uwo mushiki wacu agarutse barongera baramuhagarika. Baramushimiye kandi bamubaza byinshi ku birebana n’ibyiringiro Bibiliya itanga. Nanone bahamagaye abandi baporisi babiri ngo na bo baze bumve. Yaberetse urubuga rwa jw.org, maze umwe aramubwira ati: “Urakoze cyane. Rwose utumye uyu munsi turi bwirirwe twishimye!”

Umuvandimwe Boselli agira ati: “Nubwo mfite inshingano yo guhumuriza abandi no kubakomeza, nahumurijwe no kubona ukuntu abavandimwe bange bakomeza kwishingikiriza kuri Yehova no kumusenga. Urukundo bakunda Yehova, runkora ku mutima kubera ukuntu rukomeye kandi ruzira uburyarya. Abo bavandimwe ni impano Yehova yaduhaye kandi turabakeneye rwose!”

Biragaragara ko abavandimwe bakomeza kwisunga Yehova nubwo bafite ibibazo, kandi ntibigeze ‘bahungabanywa n’ayo makuba.’—1 Abatesalonike 3:2, 3.