Soma ibirimo

IBISOBANURO BY’IMIRONGO YO MURI BIBILIYA

Abafilipi 4:8—“Iby’ukuri byose, . . . Abe ari byo mukomeza gutekerezaho”

Abafilipi 4:8—“Iby’ukuri byose, . . . Abe ari byo mukomeza gutekerezaho”

 “Ahasigaye rero bavandimwe, iby’ukuri byose, ibikwiriye gufatanwa uburemere byose, ibikiranuka byose, ibiboneye byose, ibikwiriye gukundwa byose, ibivugwa neza byose, ingeso nziza zose n’ibishimwa byose, ibyo abe ari byo mukomeza gutekerezaho.”—Abafilipi 4:8, Ubuhinduzi bw’Isi Nshya.

 “Ibisigaye bene Data, iby’ukuri byose, ibyo kubahwa byose, ibyo gukiranuka byose, ibiboneye byose, iby’igikundiro byose n’ibishimwa byose, nihaba hariho ingeso nziza kandi hakabaho ishimwe abe ari byo mwibwira.”—Abafilipi 4:8, Bibiliya Yera.

Icyo umurongo wo muri Abafilipi 4:8 usobanura

 Imana ishishikazwa n’ibyo abantu batekereza kubera ko ibyo dutekereza bigira ingaruka ku byo dukora (Zaburi 19:14; Mariko 7:20-23). Bityo rero, abantu bifuza gushimisha Imana birinda ibitekerezo biyibabaza ahubwo bagahoza ibitekerezo byabo ku bintu Imana yemera.

 Uyu murongo wagaragaje ibintu umunani Umukristo agomba “gukomeza guha agaciro,” bisobanuye ko agomba guhora abitekerezaho.

  •   “Ukuri.” Ijambo ukuri risobanura ibintu byiza kandi byizewe, urugero nk’ibintu byose dusanga mu Ijambo ry’Imana Bibiliya.—1 Timoteyo 6:20.

  •   “Ibikwiriye gufatanwa uburemere byose.” Iyi nteruro yerekeza ku bintu biba ari iby’ingenzi cyane. Ntabwo ari ibintu bidafite intego, bidafite agaciro cyangwa se bidafite icyo bivuze. Ahubwo, bifasha Umukristo gukomeza kwiyemeza gukora ibyiza—Tito 2:6-8.

  •   “Ibikiranuka.” Iri jambo ryerekeza ku bikorwa bihuje n’amahame y’Imana agenga icyiza aho gushingira ku bwenge bw’abantu buciriritse.—Imigani 3:5, 6; 14:12.

  •   “Ibiboneye.” Iri jambo ryumvikanisha ko ibitekerezo cyangwa intego bisobanutse neza kandi byera, bitareba ibyerekeranye n’ibitsina gusa ahubwo no mu bintu byose.—2 Abakorinto 11:3.

  •   “Ibikwiriye gukundwa.” Iri jambo ryerekeza ku bintu byiza bituma abantu bagira urukundo aho kugira urwango, ubugome n’amakimbirane.—1 Petero 4:8.

  •   “Ibivugwa neza.” Iyi nteruro yerekeza ku bintu byatuma umuntu avugwa neza kandi bikaba byemerwa n’abantu bubaha Imana.—Imigani 22:1.

  •   “Ingeso nziza.” Iri jambo ryerekeza ku bintu byiza bitanduye, biboneye ukurikije amahame mbwirizamuco yashyizweho n’Imana. Ni byiza mu ngeri zose.—2 Petero 1:5, 9.

  •   “Ibishimwa.” Iri jambo ryerekeza ku bintu bishimwa cyane cyane mu maso y’Imana. Nanone bikubiyemo ibikorwa Imana yakoze, ibyo abantu bakwiriye kujya babizirikana.—Zaburi 78:4.

Imimerere umurongo wo mu Bafilipi 4:8 wanditswemo

 Igihe intumwa Pawulo yandikiraga Abafilipi yari i Roma mu nzu yari afungiwemo. Nubwo byari bimeze bityo, abagira icyo bavuga kuri Bibiliya, bavuga ko iyo baruwa ari “ibaruwa y’ibyishimo” kubera ko irimo amagambo agaragaza urukundo n’ubwuzu.—Abafilipi 1:3, 4, 7, 8, 18; 3:1; 4:1, 4, 10.

 Pawulo yakundaga abavandimwe na bashiki bacu b’i Filipi kandi yifuzaga ko bagira ibyishimo n’amahoro nk’ibyo yari afite (Abafilipi 2:17, 18). Igihe yasozaga ibaruwa ye yabateye inkunga yo kwishima, gushyira mu gaciro, kwishingikiriza ku Mana binyuze mu isengesho no guhoza ubwenge ku bintu bituma bakomeza kugira amahoro yo mu mutima kandi bakagirana amahoro n’Imana.—Abafilipi 4:4-9.

 Reba iyi videwo kugira ngo umenye ibikubiye mu gitabo cy’Abafilipi.