Soma ibirimo

Videwo zigira icyo zivuga ku bitabo bya Bibiliya

Izi videwo ngufi zitanga ibisobanuro ku mateka y’igitabo cyo muri Bibiliya, imimerere cyandikiwemo n’ibigikubiyemo. Koresha izo videwo kugira ngo urusheho gusobanukirwa ibyo usoma n’ibyo wiga muri Bibiliya.

Incamake ya Bibiliya

Reba uburyo buri gitabo kigaragaza umutwe rusange wa Bibiliya w’uko ubwami bw’Imana buyobowe na Yesu buzeza izina ry’Imana ari ryo Yehova.

Igitabo cyo Gutegeka kwa Kabiri

Irebere ukuntu amategeko Yehova yahaye Abisirayeli yagaragazaga ukuntu akunda ubwoko bwe.

Igitabo cy’Abacamanza

Iki gitabo kitiriwe abagabo bari bafite ukwizera Imana yakoresheje ngo ikure Abisirayeli mu maboko y’ababakandamizaga.

Igitabo cya Rusi

Igitabo cya Rusi, kitwereka ukuntu umupfakazi ukiri muto yagaragarije nyirabukwe na we wari umupfakazi, urukundo rurangwa no kwigomwa n’ukuntu bombi Yehova yabagororeye.

Igitabo cya 1 Samweli

Menya uko amateka y’Abisirayeli yagenze abacamanza bavuyeho, maze bagatangira gutegekwa n’abami.

Igitabo cya 1 Abami

Menya amakuru y’ishyanga rya Isirayeli guhera igihe ryari rifite amahoro rimerewe neza mu gihe cy’ubwami bwa Salomo kugeza igihe ubwami bwa Isirayeli na Yuda bwatangiye kugira ibibazo.

Incamake y’igitabo cya 2 cya Abami

Reba uko mu bwami bwo mu majyaruguru bwadutsweho n’ubuhakanyi n’uko Yehova yakomeje guha imigisha abakomeje kumusengana umutima wuzuye.

Igitabo cya 1 cy’Ibyo ku Ngoma

Irebere ibyaranze ubuzima bushimishije bw’umukurambere Dawidi, umwami watinyaga Imana, kuva igihe yabaga umwami kugeza apfuye.

Igitabo cya 2 cy’Ibyo ku Ngoma

Reba uko amateka y’abami b’u Buyuda agaragaza agaciro ko kubera Imana indahemuka.

Igitabo cya Ezira

Yehova yakomeje isezerano rye ryo gukura abagize ubwoko bwe mu bunyage i Babuloni bongera gusubizaho ugusenga k’ukuri i Yerusalemu.

Igitabo cya Nehemiya

Igitabo cyo muri Bibiliya cya Nehemiya kirimo amasomo y’ingenzi yafasha abasenga Imana by’ukuri muri iki gihe.

Igitabo cya Esiteri

Ibintu byabaye mu gihe cya Esiteri bizakomeza ukwizera kwawe kandi bigufashe kubona ukuntu Imana ifite ubushobozi bwo kurinda abagaragu bayo muri iki gihe.

Igitabo cya Yobu

Abakunda Yehova bose bazatotezwa. Inkuru y’ibyabaye kuri Yobu igaragaza ko dushobora gukomeza kuba indahemuka kandi tugashyigikira ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova.

Igitabo cya Zaburi

Igitabo cya Zaburi gishyigikira ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova, gihumuriza abamukunda kandi kigaragaza uko azahindura isi akoresheje ubwami bwe.

Igitabo cy’Imigani

Menya inama ziva ku Mana zireba ubuzima bwa buri munsi haba mu bucuruzi no mu muryango.

Igitabo cy’Umubwiriza

Umwami Salomo yavuze ibintu bibaho mu buzima ariko birwanya ubwenge bw’Imana.

Igitabo cy’Indirimbo ya Salomo

Kuki Bibiliya ivuga ko urukundo umukobwa w’Umushulami yakundaga umusore w’umushumba ari “ikirimi cy’umuriro wa Yah”?

Igitabo cya Yesaya

Igitabo cya Yesaya kirimo ubuhanuzi buhuje n’ukuri butuma turushaho kwizera ko Yehova ari Imana y’agakiza kacu kandi isohoza amasezerano

Igitabo cya Yeremiya

Yeremiya yashohoje neza inshingano ye y’ubuhanuzi nubwo yahuye n’ingorane. Ni uruhe rugero yasigiye Abakristo bo muri iki gihe?

Igitabo cy’Amaganya

Igitabo cy’Amaganya cyanditswe n’umuhanuzi Yeremiya. Kivuga iby’agahinda yatewe n’irimbuka rya Yerusalemu, kikanagaragaza ko iyo umuntu yihannye Imana imubabarira.

Igitabo cya Ezekiyeli

Ezekiyeli yemeye inshingano zose Imana yamuhaye nubwo zabaga zigoye. Natwe twagombye gukurikiza urugero rwe.

Igitabo cya Daniyeli

Daniyeli na bagenzi be bakomeje kubera Yehova indahemuka muri byose. Urugero badusigiye n’ubuhanuzi bwasohoye, bishobora kutugirira akamaro muri iyi minsi y’imperuka.

Igitabo cya Hoseya

Igitabo cya Hoseya kirimo ubuhanuzi bugaragaza ko Imana igirira imbabazi abanyabyaha bihana n’ibyo isaba abayisenga.

Igitabo cya Yoweli

Yoweli yahanuye ko ‘umunsi wa Yehova’ uri hafi avuga n’icyo twakora ngo tuzarokoke. Ibyo yahanuye birihutirwa muri iki gihe.

Igitabo cya Amosi

Yehova yakoresheje uwo mugabo wicishaga bugufi, akora umurimo utari woroshye. Ni ayahe masomo y’ingenzi twavana kuri Amosi?

Igitabo cya Obadiya

Igitabo cya Obadiya ni cyo gitabo gito mu Byanditswe by’Igiheburayo. Kirimo ubuhanuzi butanga ibyiringiro kandi kigaragaza ko Yehova ari we ufite uburenganzira bwo kuba umutegetsi w’ikirenga.

Igitabo cya Yona

Yona yemeye gukosorwa, asohoza inshingano ye kandi amenya ko Imana igira imbabazi n’urukundo rudahemuka. Inkuru y’ibyamubayeho izagukora ku mutima.

Igitabo cya Mika

Iki gitabo cyahumetswe n’Imana gituma twizera ko ibyo Yehova adusaba biba bishyize mu gaciro kandi ko biba bidufitiye akamaro.

Igitabo cya Nahumu

Ubuhanuzi bwa Nahumu butwereka ko twagombye kwiringira ko Yehova asohoza ibyo yasezeranyije kandi buhumuriza abantu bazi ko ubwami bwe ari bwo buzazana amahoro n’agakiza.

Igitabo cya Habakuki

Twagombye kwiringira ko Yehova aba azi igihe kiza n’uburyo bwiza bwo kudukiza.

Igitabo cya Zefaniya

Kuki twagombye kwirinda gutekereza ko umunsi w’urubanza rwa Yehova utazaza?

Igitabo cya Hagayi

Ubuhanuzi bwa Hagayi bugaragaza akamaro ko gushyira umurimo w’Imana mu mwanya wa mbere.

Igitabo cya Zekariya

Ubuhanuzi bwagiye butera inkunga abantu ba kera bari bagize ubwoko bw’Imana. Ubwo buhanuzi natwe butwizeza ko muri iki gihe Yehova adushyigikiye.

Igitabo cya Malaki

Kirimo ubuhanuzi bugaragaza amahame ya Yehova adahinduka, imbabazi ze n’urukundo rwe.

Igitabo cya Matayo

Menya ibintu by’ibanze bigize igitabo cya Matayo, ari na cyo cya mbere mu Mavanjiri ane.

Igitabo cya Mariko

Ivanjiri ya Mariko ni yo ngufi mu mavanjiri yose. Itubwira ibyo Ubwami bw’Imana buyobowe na Yesu buzakora mu gihe kiri imbere.

Igitabo cya Luka

Ni ibihe bintu bivugwa gusa mu ivanjiri ya Luka?

Igitabo cya Yohana

Ivanjiri ya Yohana igaragaza ukuntu Yesu yakunze abantu, ukuntu yicishaga bugufi kandi ikagaragaza ko ari we Mesiya, Umwami w’Ubwami bw’Imana.

Igitabo k’Ibyakozwe n’Intumwa

Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bakoraga uko bashoboye bagahindura abigishwa abantu bo mu mahanga yose. Igitabo k’Ibyakozwe gishobora gutuma wongera ishyaka mu murimo wo kubwiriza kandi ukagushimisha.

Igitabo cy’Abaroma

Iki gitabo kigaragaza ukuntu Imana itarobanura ku butoni n’akamaro ko kwizera Yesu Kristo.

Igitabo cya 1 Abakorinto

Uru rwandiko rurimo inama zafasha Abakristo kunga ubumwe, gukundana no kwizera umuzuko.

Urwandiko rwa 2 rwandikiwe Abakorinto

Yehova, “Imana nyir’ihumure ryose,” afasha abagaragu be.

Igitabo cy’Abagalatiya

Urwandiko Pawulo yandikiye Abagalatiya rudufitiye akamaro muri iki gihe nk’uko byari bimeze igihe rwandikwaga. Rushobora gufasha Abakristo b’ukuri bose gukomeza kuba indahemuka.

Igitabo cy’Abefeso

Urwandiko Pawulo yandikiye Abefeso rugaragaza Umugambi w’Imana wo kuzana amahoro n’ubumwe binyuze kuri Yesu Kristo.

Igitabo cy’Abafilipi

Iyo tubaye indahemuka mu bigeragezo bishobora gukomeza abandi na bo bagashikama.

Igitabo cy’Abakolosayi

Dushobora gushimisha Yehova mu gihe dushyira mu bikorwa ibyo twiga, tukababarira tubikuye ku mutima kandi tukazirikana ubutware bwa Yesu n’umwanya afite mu mugambi w’Imana.

Igitabo cya 1 Abatesalonike

Tugomba gukomeza kuba maso mu buryo bw’umwuka, tukagenzura ibintu byose, tugasenga ubudacogora kandi tugaterana inkunga.

Igitabo cya 2 Abatesalonike

Pawulo yakosoye imitekerereze idakwiriye ku bijyanye no kuza k’umunsi wa Yehova, kandi agira abavandimwe inama yo gushikama mu kwizera.

Igitabo cya 1 cya Timoteyo

Mu rwandiko rwa mbere Pawulo yandikiye Timoteyo yagaragaje amabwiriza yagombaga gukurikizwa mu itorero, avugamo ibyo kwirinda inyigisho z’ibinyoma no kwirinda gukunda amafaranga.

Igitabo cya 2 cya Timoteyo

Pawulo yateye Timoteyo inkunga yo gusohoza umurimo we mu buryo bwuzuye.

Igitabo cya Tito

Igihe Pawulo yandikiraga Tito yavuzemo ibibazo byari mu matorero r’i Kirete kandi avugamo ibisabwa kugira umuntu abe umusaza.

Igitabo cya Filemoni

Icyo gitabo nubwo ari gito, kirimo inama z’ingenzi urugero nk’izijyanye no kwicisha bugufi, kugira neza no kubabarira.

Igitabo cy’Abaheburayo

Gahunda yo gusenga Yehova ntishingiye ku rusengero no gutamba ibitambo by’amatungo ahubwo ishingiye ku kintu gikomeye kurushaho.

Ibindi wamenya

IBITABO N’UDUTABO

Bibiliya irimo ubuhe butumwa?

Ni ubuhe butumwa bwʼingenzi buri muri Bibiliya?