Soma ibirimo

Ese Bibiliya yadufasha gukemura ikibazo cy’amafaranga n’amadeni?

Ese Bibiliya yadufasha gukemura ikibazo cy’amafaranga n’amadeni?

Icyo Bibiliya ibivugaho

 Yego. Dore amahame ane yo muri Bibiliya yagufasha gukemura ibibazo by’amafaranga n’amadeni:

  1.   Jya uteganya amafaranga uri bukoreshe. Bibiliya igira iti “imigambi y’umunyamwete izana inyungu, ariko umuntu uhubuka ntazabura gukena” (Imigani 21:5). Ntukihutire kugura ikintu bitewe gusa n’uko cyagabanyirijwe igiciro. Jya ukora gahunda y’uko uzakoresha amafaranga yawe kandi uyubahirize.

  2.   Irinde amadeni atari ngombwa. Bibiliya igira iti “uguza aba ari umugaragu w’umugurije” (Imigani 22:7). Niba ufite ideni kandi ukaba ubona udashobora kuryishyura, gerageza kuganira n’uwakugurije kugira ngo murebere hamwe uburyo bushya bwo kumwishyura. Jya umutitiriza. Ujye ukurikiza inama yo muri Bibiliya ireba umuntu wafashe ideni atabitekerejeho neza, maze wirengere ingaruka zabyo. Iyo nama igira iti “genda wicishe bugufi, winginge mugenzi wawe umutitiriza. Ntukemerere amaso yawe gusinzira, kandi ntukemerere amaso yawe gutora agatotsi” (Imigani 6:1-5). Nakwangira ku ncuro ya mbere, uzakomeze gutitiriza kugira ngo agira icyo ahindura.

  3.   Jya ugenera amafaranga umwanya wayo. Bibiliya igira iti “ntukagire ubugugu kandi ntukararikire kuba umukire kuko iherezo ryawe rishobora kuzaba ribi” (Imigani 28:22, Contemporary English Version). Irari n’umururumba bishobora kukugusha mu bukene kandi bigatuma udakomeza gukora ibyo Imana ishaka.

  4.   Jya unyurwa. Bibiliya igira iti “niba dufite ibyokurya, imyambaro n’aho kuba, tuzanyurwa n’ibyo” (1 Timoteyo 6:8). Kugira amafaranga ntibivuze ko uzagira ibyishimo no kunyurwa. Bamwe mu bantu bishimye kurusha abandi ku isi, nta mafaranga menshi bagira. Ubutunzi bwabo ni urukundo bakunda imiryango yabo, incuti n’imishyikirano bafitanye n’Imana.​—Imigani 15:17; 1 Petero 5:6, 7.