Soma ibirimo

Ni iki Bibiliya ivuga ku birebana n’inyamaswa zitwaga dinezoro?

Ni iki Bibiliya ivuga ku birebana n’inyamaswa zitwaga dinezoro?

Icyo Bibiliya ibivugaho

 Izo nyamaswa ntaho zivugwa muri Bibiliya. Icyakora Bibiliya igaragaza ko Imana ari yo ‘yaremye ibintu byose;’ ubwo rero birumvikana ko na zo ziri muri ibyo bintu yaremwe a (Ibyahishuwe 4:11). Nubwo izo nyamaswa ntaho zivugwa muri Bibiliya, hari amatsinda y’inyamaswa avugwamo wasangamo dinezoro.

Ese dinezoro zabayeho ziturutse ku zindi nyamaswa?

 Ntihabayeho ubwihindurize ngo hagire inyamaswa zihindukamo dinezoro, kubera ko ibisigazwa byazo byagaragaje ko zari zihariye. Ibyo bihuje n’ibyo Bibiliya ivuga ko Imana yaremye inyamaswa zose. Urugero muri Zaburi ya 146:6 hagaragaza ko Imana ari “Umuremyi w’ijuru n’isi n’inyanja n’ibibirimo byose.”

Dinezoro zabayeho ryari?

 Bibiliya igaragaza ko inyanja, ubutaka n’inyamaswa byaremwe ku munsi wa gatanu n’uwa gatandatu, cyangwa mu gihe k’irema b (Intangiriro 1:20-25, 31). Ubwo rero dukurikije Bibiliya izo nyamaswa zabayeho kera cyane.

Ese Behemoti na Lewiyatani ni zo dinezoro?

 Oya. Nubwo utahita umenya neza Behemoti na Lewiyatani zivugwa mu gitabo cya Yobu, muri rusange zerekeza ku mvubu n’ingona, kuko ibiziranga bihuje n’uko zivugwa mu Byanditswe (Yobu 40:15-23; 41:1, 14-17, 31). Amagambo ngo “Behemoti” na “Lewiyatani” ntiyerekeza kuri dinezoro. Imana yasabye Yobu kwitegereza izo nyamaswa kandi Yobu yabayeho dinezoro zimaze igihe zitakibaho.—Yobu 40:16; 41:8.

Byagendekeye bite dinezoro?

 Bibiliya ntivuga uko dinezoro zacitse. Icyakora igaragaza ko ibintu byose byaremwe ‘kubera ko Imana yabishatse;’ ni ukuvuga ko igihe yaremaga dinezoro yari ifite intego (Ibyahishuwe 4:11). Igihe Imana yabonaga ko icyatumye irema dinezoro kirangiye, yemeye ko zicika.

a Hari ibisigazwa by’inyamaswa byagaragaje ko dinezoro zabayeho. Ibyo bisigazwa byagaragaje ko dinezoro zigeze kuba nyinshi, zirimo amoko atandukanye kandi ziteye mu buryo butandukanye.

b Muri Bibiliya, ijambo “umunsi” rishobora kwerekeza ku gihe kireshya n’imyaka igihumbi.—Intangiriro 1:31; 2:1-4; Abaheburayo 4:4, 11.