Soma ibirimo

Ese twagombye gusenga abatagatifu?

Ese twagombye gusenga abatagatifu?

Icyo Bibiliya ibivugaho

 Oya. Bibiliya igaragaza ko twagombye gusenga Imana yonyine, tugasenga mu izina rya Yesu. Yesu yabwiye abigishwa be ati “mujye musenga, mugira muti: Dawe uri mu ijuru, izina ryawe ryubahwe” (Matayo 6:9, Bibiliya Ntagatifu). Ntiyigeze abigisha gusenga abatagatifu, abamarayika cyangwa undi muntu uwo ari we wese uretse Imana.

 Nanone, Yesu yabwiye abigishwa be ati “ni jye Nzira n’Ukuri n’Ubugingo. Nta we ugera kuri Data atanyuzeho” (Yohani 14:6, Bibiliya Ntagatifu). Yesu ni we wenyine ufite uburenganzira bwo kudusabira ku Mana.​—Abaheburayo 7:25.

None se gusenga Imana n’abatagatifu hari icyo bitwaye?

 Rimwe mu Mategeko Cumi Imana yatanze, rigira riti “kuko Imana yawe ari jyewe Uhoraho, nkaba Imana ifuha” (Iyimukamisiri 20:5, Bibiliya Ntagatifu). Ni mu buhe buryo Imana “ifuha?” Hari Bibiliya yo mu rurimi rw’icyongereza yatanze ibisobanuro kuri uwo murongo ahagana hasi ku ipaji, igira iti “[Imana] isaba ko umuntu ayisenga nta kindi ayibangikanyije na cyo” (New American Bible). Imana isaba ko umuntu ayiyegurira yonyine, kandi akaba ari yo yonyine dutura amasengesho.​—Yesaya 48:11.

 Iyo tugize undi muntu dusenga, yaba abatagatifu cyangwa abamarayika, bibabaza Imana. Igihe intumwa Yohana yageragezaga gusenga umumarayika, uwo mumarayika yaramubujije maze aramubwira ati “sigaho, ntubikore! Ndi umugaragu kimwe nawe, kimwe kandi n’abavandimwe bawe, bakomeza ubuhamya bwa Yezu. Imana ni yo ugomba gupfukamira.”​—Ibyahishuwe 19:10, Bibiliya Ntagatifu.