Soma ibirimo

Ese hari icyo Bibiliya ivuga ku birebana n’abashakana bahuje igitsina?

Ese hari icyo Bibiliya ivuga ku birebana n’abashakana bahuje igitsina?

Icyo Bibiliya ibivugaho

 Umuremyi wacu yashyizeho amategeko areba iby’ishyingiranwa mbere y’uko ubutegetsi bw’abantu bushyiraho amategeko arebana n’ibyo. Igitabo cya mbere cya Bibiliya kitubwira ko “umugabo azasiga se na nyina akomatana n’umugore we, maze bombi bakaba umubiri umwe” (Intangiriro 2:24). Hari igitabo gisobanura Bibiliya cyavuze ko ijambo ry’igiheburayo ryahinduwemo “umugore,” rinasobanura ko ari “umuntu uremwe mu buryo bwa kigore” (Vine’s Expository Dictionary of Biblical Words). Yesu yagaragaje ko abashyingiranwa bagomba kuba ari “umugabo n’umugore.”​—Matayo 19:4.

 Imana yari yarateganyije ko abashakanye babana iteka ryose kandi bakundanye. Abagabo n’abagore baremewe kuzuzanya kugira ngo buri wese ashobore guhaza irari ry’ibitsina n’ibyiyumvo bya mugenzi we, kandi bashobore kugira abana.