Soma ibirimo

Ni iki cyagufasha kuba inshuti y’Imana?

Ni iki cyagufasha kuba inshuti y’Imana?

Icyo Bibiliya ibivugaho

 Kumenya Imana no gukora ibiyishimisha bishobora gutuma uba inshuti yayo. Bibiliya ivuga ko nubigenza utyo, ‘Imana na yo izakwegera’ (Yakobo 4:8). Nanone ivuga ko Imana “itari kure y’umuntu wese muri twe.”—Ibyakozwe 17:27.

 Icyo wakora ngo umenye Imana

 Jya usoma Bibiliya

  •  Bibiliya iravuga ngo: “Ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana.”—2 Timoteyo 3:16.

  •  Icyo bisobanura: Imana ni yo mwanditsi wa Bibiliya. Yayoboye abayanditse, bandika ibitekerezo byayo. Icyo gitabo kihariye, ni cyo kigaragaza ibyo Imana ishaka ko dukora. Nanone Bibiliya ituma tumenya imico y’Imana, urugero nk’urukundo, ubutabera n’imbabazi.—Kuva 34:6; Gutegeka kwa Kabiri 32:4.

  •  Icyo wakora: Jya usoma Bibiliya buri munsi (Yosuwa 1:8). Tekereza ku byo usoma, wibaze uti: “Ibi binyigishije ko Imana iteye ite?”—Zaburi 77:12.

     Urugero, soma muri Yeremiya 29:11, maze wibaze uti: “Ni iki Imana inyifuriza? Ese ni amahoro cyangwa ni ibyago? Ese yifuza ko mererwa neza?”

 Jya witegereza ibyaremwe

  •  Bibiliya iravuga ngo: “Imico yayo itaboneka, ari yo bubasha bwayo bw’iteka n’Ubumana bwayo, igaragara neza kuva isi yaremwa, kuko igaragarira mu byaremwe.”—Abaroma 1:20.

  •  Icyo bisobanura: Ibyo Imana yaremye bigaragaza imico yayo, nk’uko umunyabugeni na we amenyekanira ku gihangano ke, cyangwa wareba imashini ugahita umenya uwayikoze. Dufashe nk’urugero, imikorere ihambaye y’ubwonko bw’umuntu igaragaza ubuhanga bw’Imana, na ho ingufu z’izuba n’izindi nyenyeri bikatwereka imbaraga zayo.—Zaburi 104:24; Yesaya 40:26.

  •  Icyo wakora: Jya ufata akanya witegereze ibyo Imana yaremye kandi ubitekerezeho. Ushobora kwibaza uti: “Imiterere ihambaye y’ibyaremwe igaragaza ko Imana iteye ite?” a Birumvikana ko hari ibyo tudashobora kumenya ku Muremyi wacu bitewe gusa no kwitegereza ibyaremwe. Ni yo mpamvu yaduhaye Bibiliya.

 Jya uvuga izina ry’Imana

  •  Bibiliya iravuga ngo: “Nzamurinda kuko yamenye izina ryanjye. Azanyambaza kandi nzamusubiza.”—Zaburi 91:14, 15.

  •  Icyo bisobanura: Imana yitwa Yehova, yita cyane ku bantu bazi izina ryayo kandi bakarivuga, mu buryo burangwa no kubaha b (Zaburi 83:18; Malaki 3:16). Icyatumye Imana itubwira izina ryayo, ni ukugira ngo tuyimenye. Yaravuze iti: “Ndi Yehova. Iryo ni ryo zina ryanjye.”—Yesaya 42:8.

  •  Icyo wakora: Mu gihe uvuga ibyerekeye Imana, jya uvuga n’izina ryayo.

 Jya uganira na Yehova binyuze mu isengesho

  •  Bibiliya iravuga ngo: “Yehova aba hafi y’abamwambaza bose.”—Zaburi 145:18.

  •  Icyo bisobanura: Yehova aba inshuti y’abantu bamusenga bafite ukwizera. Iyo dusenze Imana, tuba tugaragaje ko tuyubaha cyane.

  •  Icyo wakora: Jya usenga kenshi (1 Abatesalonike 5:17). Bwira Yehova ibiguhangayikisha byose n’uko wiyumva.—Zaburi 62:8. c

 Garagaza ko wizera Imana

  •  Bibiliya iravuga ngo: “Umuntu udafite ukwizera ntashobora kuyishimisha.”—Abaheburayo 11:6.

  •  Icyo bisobanura: Ntidushobora kuba inshuti z’Imana tudafite ukwizera. Bibiliya igaragaza ko kwizera Imana, atari ukuba wemera gusa ko ibaho. Nanone bisobanura kuyiringira byimazeyo, ukizera ko izakora ibyo yavuze kandi ko amategeko yayo agufitiye akamaro. Ni ngombwa ko tugira ukwizera kugira ngo tube inshuti z’Imana.

  •  Icyo wakora: Kugira ngo umuntu agire ukwizera, bisaba ko hari ibyo aba azi (Abaroma 10:17). Ubwo rero ukwiriye kwiga Bibiliya, ukagaragaza ko wizera Imana kandi ko ukunda amategeko yayo. Abahamya ba Yehova bashobora kugufasha kwiga Bibiliya. d

 Jya ukora ibyo Imana ikunda

  •  Bibiliya iravuga ngo: “Gukunda Imana ni uku: ni uko twitondera amategeko yayo, kandi amategeko yayo si umutwaro.”—1 Yohana 5:3.

  •  Icyo bisobanura: Yehova yiteguye kugirana ubucuti n’abantu bamukunda kandi bagakora uko bashoboye kose ngo bumvire amategeko ye.

  •  Icyo wakora: Igihe uzaba wiga Bibiliya, uge uzirikana ibyo Imana ikunda n’ibyo yanga. Jya wibaza uti: “Ni iki nahindura mu mibereho yange kugira ngo nshimishe Umuremyi?”—1 Abatesalonike 4:1.

 Jya utekereza ku byiza Imana igukorera

  •  Bibiliya iravuga ngo: “Nimusogongere mwibonere ukuntu Yehova ari mwiza.”—Zaburi 34:8.

  •  Icyo bisobanura: Imana yifuza ko wowe ubwawe wibonera ko igira neza. Numara kubona ukuntu igukunda kandi ikagufasha, uzumva wifuza kuba inshuti yayo.

  •  Icyo wakora: Igihe uzaba usoma Bibiliya, uge ukurikiza inama zivugwamo maze wibonere ibyiza byo kuzikurikiza (Yesaya 48:17, 18). Nanone uge witegereza ingero z’abantu Imana yafashije bagatsinda inzitizi bari bahanganye na zo, bakagira ubuzima bwiza, imiryango myiza n’ibyishimo nyakuri. e

 Ibintu bitari byo abantu batekereza ku birebana no kumenya Imana

 Igitekerezo kitari cyo: Imana irakomeye cyane ku buryo itifuza kugirana natwe ubucuti.

 Ukuri: Nubwo Imana ikomeye kandi ikaba iri mu mwanya wo hejuru cyane kuruta undi uwo ari we wese, idusaba kuba inshuti zayo. Bibiliya irimo ingero nyinshi z’abagabo n’abagore babaye inshuti zayo.—Ibyakozwe 13:22; Yakobo 2:23.

 Igitekerezo kitari cyo: Ntidushobora kumenya Imana kuko ibyayo ari amayobera.

 Ukuri: Hari ibintu bivugwa ku Mana tutapfa kwiyumvisha, urugero nko kuba itaboneshwa amaso, ahubwo ari umwuka. Ariko ibyo si byo byatubuza kuyimenya. N’ubundi kandi, Bibiliya ivuga ko kugira ngo tuzabone ubuzima bw’iteka, tugomba kumenya Imana (Yohana 17:3). Bibiliya ikoresha imvugo dushobora gusobanukirwa ikatubwira ibyerekeye Umuremyi wacu, imico ye, ibyo ateganya kuzakorera isi n’abantu, ikatubwira n’amategeko ye (Yesaya 45:18, 19; 1 Timoteyo 2:4). Uretse n’ibyo kandi, Bibiliya itubwira n’izina ry’Imana (Zaburi 83:18). Biragaragara rero ko dushobora kumenya Imana kandi tukaba inshuti zayo.—Yakobo 4:8.

a Niba ushaka ingero z’ibyaremwe zigaragaza ubuhanga buhambaye bw’Imana, reba ingingo zivuga ngo: “Ese byararemwe?

b Abantu benshi batekereza ko izina ry’Imana “Yehova”, risobanura ngo: “Ituma biba.” Igihe yatumenyeshaga izina ryayo, ni nk’aho yavugaga iti: “Nzatuma umugambi wange usohora. Icyo mvuze cyose kirasohora.”

c Reba ingingo ivuga ngo: “Ese ninsenga Imana izansubiza?

d Niba wifuza ibindi bisobanuro, reba videwo ivuga ngo: Kwiga Bibiliya bikorwa bite?

e Reba ingingo zivuga ngo: “Bibiliya ihindura imibereho.”