Soma ibirimo

‘Kubaha so na nyoko’ bisobanura iki?

‘Kubaha so na nyoko’ bisobanura iki?

Icyo Bibiliya ibivugaho

 Itegeko ryo kubaha so na nyoko riboneka inshuro nyinshi muri Bibiliya (Kuva 20:12; Gutegeka kwa Kabiri 5:16; Matayo 15:4; Abefeso 6:2, 3). Iryo tegeko rikubiyemo ibintu bine by’ingenzi:

  1.   Kubashimira. Jya wubaha ababyeyi bawe kubera ibintu byose bagukoreye. Nanone wagaragaza ko ubashimira wumvira ibyo bakubwira (Imigani 7:1, 2; 23:26). Bibiliya ivuga ko abana bagomba kubona ko ababyeyi babo ari “ubwiza” bwabo, byumvikanisha ko bagomba kubatera ishema.—Imigani 17:6.

  2.   Kubumvira. Iyo ukiri muto ukazirikana ububasha Imana yahaye ababyeyi bawe bigutera kubumvira. Mu Bakolosayi 3:20 hatera inkunga abakiri bato hagira hati: “mujye mwumvira ababyeyi banyu muri byose, kuko ari byo bishimisha Umwami.” Na Yesu yumviraga ababyeyi be abikuye ku mutima.—Luka 2:51.

  3.   Kububaha (Abalewi 19:3; Abaheburayo 12:9). Akenshi ibyo bigaragarira mu byo uvuga n’uko ubivuga. Ni byo koko hari ababyeyi bitwara nabi ku buryo kububaha biba bigoye. Nubwo byaba bimeze bityo, abana bagomba kubaha ababyeyi babo birinda amagambo n’ibikorwa bitarangwa n’ikinyabupfura (Imigani 30:17). Bibiliya ivuga ko gutuka ababyeyi ari icyaha gikomeye.—Matayo 15:4.

  4.   Kubitaho. Ababyeyi bawe nibagera mu za bukuru bazaba bakeneye ko ubitaho. Wagaragaza ko ububaha ukora uko ushoboye ngo ubabonere ibyo bakeneye (1 Timoteyo 5:4, 8). Urugero, igihe Yesu yari hafi gupfa, yashatse umuntu uzita kuri nyina.—Yohana 19:25-27.

Ibintu abantu bakunze kwibeshyaho ku birebana no kumvira ababyeyi

 Ikinyoma: Kumvira ababyeyi bawe bisobanura ko ari bo bazajya bayobora urugo rwawe.

 Ukuri: Bibiliya yigisha ko ishyingiranwa riruta isano iyo ari yo yose umuntu yari afitanye n’abagize umuryango we. Mu Ntangiriro 2:24 havuga ko “umugabo azasiga se na nyina akomatana n’umugore we” (Matayo 19:4, 5). Birumvikana ko inama ababyeyi bagira abashakanye zishobora kubafasha (Imigani 23:22). Icyakora abashakanye bashobora gushyiraho imipaka ibuza bene wabo kwivanga mu miyoborere y’urugo rwabo.​—Matayo 19:6.

 Ikinyoma: Igihe cyose ababyeyi bawe baba bagufiteho ububasha.

 Ukuri: Nubwo Imana yahaye ababyeyi ububasha bwo kuyobora imiryango yabo, ububasha bwose abantu bafite bufite aho bugarukira; Imana ni yo tugomba kubaha kurusha abantu. Urugero, igihe abagize urukiko babuzaga abigishwa ba Yesu kumvira Imana, barashubije bati: “tugomba kumvira Imana yo mutegetsi aho kumvira abantu” (Ibyakozwe 5:27-29). Mu buryo nk’ubwo, abana bumvira ababyeyi babo ‘bunze ubumwe n’Umwami,’ bakora ibintu bitanyuranyije n’amategeko y’Imana.—Abefeso 6:1.

 Ikinyoma: Kubaha ababyeyi bawe bisobanura ko ugomba kuba mu idini ryabo.

 Ukuri: Bibiliya idutera inkunga yo gusuzuma ibyo twigishijwe kugira ngo turebe niba ari ukuri koko (Ibyakozwe 17:11; 1 Yohana 4:1). Umuntu ubigenza atyo amaherezo aba ashobora kuzahitamo imyizerere itandukanye n’iy’ababyeyi be. Bibiliya irimo ingero z’abantu bubahaga Imana, bahisemo gukorera Yehova mu gihe ababyeyi babo bakoreraga izindi mana. Muri abo harimo Aburahamu, Rusi n’intumwa Pawulo.—Yosuwa 24:2, 14, 15; Rusi 1:15, 16; Abagalatiya 1:14-16, 22-24.

 Ikinyoma: Kumvira ababyeyi bawe bisobanura ko ugomba gukomera ku migenzo n’imiziririzo y’abakurambere.

 Ukuri: Bibiliya igira iti: “Yehova Imana yawe ni we ugomba gusenga, kandi ni we wenyine ugomba gukorera umurimo wera” (Luka 4:8). Gusenga abakurambere bibabaza Yehova. Uretse n’ibyo kandi, Bibiliya yigisha ko ‘abapfuye nta cyo bakizi.’ Ntibashobora kumenya ko hari ubasenga cyangwa ngo bagire icyo bamarira abantu bazima.—Umubwiriza 9:5, 10; Yesaya 8:19.