Soma ibirimo

Kuki habayeho jenoside yakorewe Abayahudi? Kuki Imana itayihagaritse?

Kuki habayeho jenoside yakorewe Abayahudi? Kuki Imana itayihagaritse?

 Abantu benshi bibaza ibyo bibazo ni abapfushije incuti n’abavandimwe benshi. Ntibakeneye ibisubizo gusa, ahubwo bakeneye no guhumurizwa. Abandi bumva ko iyo jenoside igaragaza uburyo abantu ari babi, ku buryo kwizera Imana bibagora.

Ibyo abantu bakunze kwibeshyaho ku birebana n’Imana na jenoside yakorewe Abayahudi

  Ikinyoma: Ntidukwiriye kwibaza impamvu Imana yemeye ko Abayahudi bakorerwa jenoside.

 Ukuri: Hari abantu bafite ukwizera gukomeye bigeze kwibaza impamvu Imana ireka ibibi bikabaho. Urugero, umuhanuzi Habakuki yabajije Imana ati “kuki wemera ko habaho urugomo, ibibi, ibyaha n’ubugizi bwa nabi, bikaba byogeye hose” (Habakuki 1:3, Contemporary English Version)? Aho kugira ngo Imana icyahe Habakuki, yemeye ko ibyo bibazo byandikwa muri Bibiliya kugira ngo abantu bose bajye babisoma.

  Ikinyoma: Imana ntiyita ku mibabaro abantu bahura na yo.

 Ukuri: Imana yanga ibibi n’ingaruka biteza (Imigani 6:16-19). Mu minsi ya Nowa, Imana ‘yashenguwe umutima’ no kuba urugomo rwari rwogeye ku isi (Intangiriro 6:5, 6). Ubwo rero, nta gushidikanya ko Imana yababajwe cyane na jenoside yakorewe Abayahudi.​—Malaki 3:6.

  Ikinyoma: Jenoside yakorewe Abayahudi, ni igihano bahawe n’Imana.

 Ukuri: Mu kinyejana cya mbere, Imana yemeye ko Yerusalemu irimburwa n’Abaroma (Matayo 23:37–24:2). Icyakora kuva icyo gihe, nta bwoko Imana itoranya ngo ibuhe imigisha yihariye kurusha ubundi cyangwa ngo ibuhane. Imana ibona ko “nta tandukaniro riri hagati y’Umuyahudi n’Umunyamahanga.”​—Abaroma 10:12, Good News Translation.

  Ikinyoma: Iyaba Imana ibaho koko, ikaba irangwa n’urukundo kandi ishobora byose, ntiyari kwemera ko habaho jenoside yakorewe Abayahudi.

 Ukuri: Nubwo Imana idateza imibabaro, hari igihe yemera ko ibaho mu gihe runaka.​—Yakobo 1:13; 5:11.

Kuki Imana yemeye ko habaho jenoside yakorewe Abayahudi?

 Impamvu yatumye Imana ireka jenoside yakorewe Abayahudi ikabaho, ni na yo yatumye yemera ko imibabaro ikomeza kubaho kugeza n’ubu. Ni ukugira ngo ikemure ibibazo byavutse birebana n’ubutegetsi bwayo bw’ikirenga. Bibiliya igaragaza neza ko Satani ari we utegeka iyi si; si Imana (Luka 4:1, 2, 6; Yohana 12:31). Nubwo ingingo ifitanye isano n’iyi igaragaza impamvu zose zituma Imana yemera ko imibabaro ibaho, hari ibintu bibiri by’ibanze biboneka muri Bibiliya bishobora kudufasha gusobanukirwa impamvu Imana yemeye ko jenoside yakorewe Abayahudi ibaho.

  1.   Ni nde wakoresheje nabi uburenganzira yari afite, agateza jenoside yakorewe Abayahudi? Imana yamenyesheje abantu ba mbere ari bo Adamu na Eva icyo yari ibitezeho, ariko ntiyabahatiye kuyumvira. Bahisemo nabi, bumva ko ari bo bagomba kwihitiramo ikibi n’icyiza. Kandi kuba bo n’ababakomotseho baragiye bahitamo kwiyobora, byabakururiye akaga gakomeye (Intangiriro 2:17; 3:6; Abaroma 5:12). Hari igitabo cyagize kiti “imyinshi mu mibabaro abantu bo ku isi duhura na yo, iterwa n’uko dukoresha nabi uburenganzira twahawe bwo kwihitiramo ibitunogeye” (Statement of Principles of Conservative Judaism). Aho kugira ngo Imana yime abantu uburenganzira bwo kwihitiramo ibibanogeye, yabahaye igihe cyo gukora ibyo bashaka bakiyobora itabigizemo uruhare.

  2.   Imana izakuraho ingaruka zose zatewe na jenoside yakorewe Abayahudi, kandi irabishoboye. Imana yasezeranyije ko izazura abantu babarirwa muri za miriyoni bapfuye, harimo n’abahitanywe na jenoside yakorewe Abayahudi. Nanone, abarokotse iyo jenoside izabakiza agahinda batewe n’ibintu biteye ubwoba babonye (Yesaya 65:17; Ibyakozwe 24:15). Urukundo Imana ikunda abantu, ni rwo rutwizeza ko izasohoza ayo masezerano.​—Yohana 3:16.

 Abantu benshi bagezweho n’ingaruka za jenoside yakorewe Abayahudi n’abayirokotse bakomeje kugira ukwizera kandi bishimira ubuzima, bitewe n’uko basobanukiwe impamvu Imana yemeye ko ibibi bibaho n’umugambi ifite wo kuzamaraho ingaruka zabyo.