Soma ibirimo

Ese Bibiliya ishobora kumpumuriza ko numva nicira urubanza?

Ese Bibiliya ishobora kumpumuriza ko numva nicira urubanza?

Icyo Bibiliya ibivugaho

 Bibiliya ishobora kuguhumuriza rwose. Ishobora kudufasha kurwanya ibitekerezo bituma twumva twicira urubanza (Zaburi 32:1-5). Niba twarakoze ikintu kibi, ariko tukaba twicuza by’ukuri Imana izatubabarira kandi idufashe kongera kugira umutima utaducira urubanza (Zaburi 86:5). Bibiliya igaragaza ko hari igihe kwicira urubanza bishobora kutugirira akamaro. Bituma twikosora tukareka gukora ibibi kandi tukiyemeza kutazongera kubikora (Zaburi 51:17; Imigani 14:9). Bibiliya itugira inama yo kudakabya kwicira urubanza, ngo twumve ko Imana ibona ko nta cyo tumaze. Ibyo byatuma ‘twicwa n’agahinda.’—2 Abakorinto 2:7.

 Ni iki gituma umuntu yicira urubanza?

 Hari impamvu nyinshi zishobora gutuma twicira urubanza. Hari igihe dushobora kumva twababaje umuntu dukunda cyangwa tutashoboye kubahiriza amahame tugenderaho. Hari n’igihe twicira urubanza ariko mu by’ukuri nta kintu kibi twakoze. Urugero, hari igihe dushobora kwishyiriraho amahame adashyize mu gaciro maze twananirwa kuyakurikiza, tukumva twiciriye urubanza. Ni yo mpamvu Bibiliya itugira inama yo kwitega ibintu bishyize mu gaciro.—Umubwiriza 7:16.

 Ni iki nakora ngo ntakomeza kwicira urubanza?

 Aho guhora wicira urubanza, jya ukora uko ushoboye ugire ibyo ukosora. Wabigenza ute?

  •   Jya wemera amakosa. Jya usenga Yehova a umusaba imbabazi (Zaburi 38:18; Luka 11:4). Jya wizera udashidikanya ko niwihana, ukababazwa n’amakosa wakoze kandi ukiyemeza kutazongera kuyasubira, Imana izakumva (2 Ibyo ku Ngoma 33:13; Zaburi 34:18). Imana ireba mu mutima kandi nta wundi muntu wabishobora. Imana iratwitegereza, ikareba ko dukora ibishoboka byose ngo tureke gukora ibibi. Kubera ko ari ‘iyo kwizerwa kandi ikiranuka, izatubabarira ibyaha byacu.’—1 Yohana 1:9; Imigani 28:13.

     Birumvikana ko iyo wababaje umuntu, uba ugomba kubyemera kandi ukamusaba imbabazi ubikuye ku mutima. Ibyo bishobora kutakorohera! Bisaba kugira ubutwari no kwicisha bugufi. Ariko iyo usabye imbabazi ubikuye ku mutima, bituma wumva umeze nk’utuye umutwaro kandi ukagarura amahoro.—Matayo 3:8; 5:23, 24.

  •   Jya utekereza ku mirongo y’Ibyanditswe igaragaza ukuntu Imana ibabarira. Urugero, tekereza ku bivugwa muri 1 Yohana 3:19, 20. Aho ngaho Bibiliya ivuga ko ‘imitima yacu ishobora kuducira urubanza.’ Dushobora gukabya kwicira urubanza tukumva ko Imana idashobora kudukunda. Icyakora, nanone uwo murongo uvuga ko “Imana iruta imitima yacu.” Mu buhe buryo? Imana iratuzi neza, izi ibyiyumvo cyacu n’aho dufite intege nke. Nanone izi ko tudatunganye kandi ko tubangukirwa no gukora ibibi b (Zaburi 51:5). Ni yo mpamvu yemera abantu bihana babikuye ku mutima, bakareka amakosa bakoze.—Zaburi 32:5.

  •   Ntugahore utekereza amakosa wakoze kera. Muri Bibiliya harimo inkuru z’abantu bakoze ibintu bibi, ariko nyuma bakaza kwikosora. Umwe muri bo ni Sawuli w’i Taruso waje kwitwa intumwa Pawulo. Akiri Umufarisayo, yatotezaga abigishwa ba Yesu (Ibyakozwe 8:3; 9:1, 2, 11). Ariko igihe yamenyaga ko arwanya Imana na Mesiya cyangwa Kristo, yarihannye, arahinduka maze aba Umukristo w’intangarugero. Nubwo Pawulo yicuzaga amakosa yakoze kera, nta bwo ari byo yibandagaho. Pawulo yari azi ko Imana yamubabariye, aba umubwiriza w’intangarugero kandi yahoraga atekereza ku byiringiro by’ubuzima bw’iteka.—Abafilipi 3:13, 14.

 Imirongo yo muri Bibiliya igira icyo ivuga ku birebana no kwicira urubanza no kubabarira

 Zaburi 51:17: “Umutima umenetse kandi ushenjaguwe, Mana ntuzawusuzugura.”

 Icyo usobanura: Niwihana by’ukuri, Imana ntizagutererana iguhora amakosa wakoze, ahubwo izakubabarira.

 Imigani 28:13: “Uhisha ibicumuro bye nta cyo azageraho, ariko ubyatura kandi akabireka azababarirwa.”

 Icyo usobanura: Nitubwira Imana ibyaha twakoze, tukikosora, izatubabarira.

 Yeremiya 31:34: “Nzabababarira amakosa yabo, kandi ibyaha byabo sinzabyibuka ukundi.”

 Icyo usobanura: Iyo Imana ikubabariye ntiyongera kwibuka amakosa wakoze. Irababarira by’ukuri.

a Yehova ni izina bwite ry’Imana.—Yeremiya 16:21.

b Icyaha twarazwe n’umuntu wa mbere ari we Adamu ni cyo gituma tubogamira ku bibi. We n’umugore we Eva bacumuye ku Mana maze batakaza ubuzima butunganye kandi batuma n’abari kuzabakomokaho bose batabubona.—Intangiriro 3:17-19; Abaroma 5:12.