Soma ibirimo

Ese Mariya ni nyina w’Imana?

Ese Mariya ni nyina w’Imana?

Icyo Bibiliya ibivugaho

 Oya. Bibiliya ntiyigisha ko Mariya ari nyina w’Imana, nta nubwo isaba Abakristo gusenga Mariya. a Tekereza kuri ibi:

  •   Mariya ntiyigeze yiyita nyina w’Imana. Bibiliya yerekana ko atabyaye Imana ubwayo, ahubwo ko yabyaye “Umwana w’Imana.”​—Mariko 1:1; Luka 1:32.

  •   Yesu Kristo ntiyigeze avuga ko Mariya ari nyina w’Imana cyangwa ko agomba gufatwa mu buryo bwihariye. Hari umugore wigeze guha icyubahiro kidasanzwe Mariya, avuga ko ahirwa kuko yabyaye Yesu. Icyakora Yesu yaramubwiye ati: “Oya, ahubwo hahirwa abumva ijambo ry’Imana bakarikomeza.”​—Luka 11:27, 28.

  •   Amagambo ngo: “Nyina w’Imana” na “Theotokos” (Uwabyaye Imana) ntaboneka muri Bibiliya.

  •   Ijambo ngo: “Umwamikazi wo mu ijuru” riboneka muri Bibiliya, ntiryerekeza kuri Mariya ahubwo ryerekeza mu manakazi y’ikinyoma Abisirayeli b’abahakanyi basengaga (Yeremiya 44:15-19). Nanone birashoboka ko “Umwamikazi wo mu ijuru” yari imanakazi y’i Babuloni yitwa Ishitari.

  •   Abakristo bo mu kinyejana cya mbere ntibasengaga Mariya kandi ntibamuhaga icyubahiro kihariye. Hari umuhanga mu by’amateka wavuze ko Abakristo bo mu kinyejana cya mbere “birindaga guha icyubahiro kidasanzwe Mariya, kuko ibyo byari gutuma abantu bakeka ko basenga ikigirwamana.”​—In Quest of the Jewish Mary.

  •   Bibiliya ivuga ko Imana yahozeho (Zaburi 90:1, 2; Yesaya 40:28). Imana ntigira intangiriro; ibyo bisobanura ko itagira nyina. Nanone Mariya ntiyari gushobora gutwita Imana kuko Bibiliya igaragaza ko itanakwirwa mu ijuru.​—1 Abami 8:27.

Mariya ni nyina wa Yesu si “nyina w’Imana”

 Mariya yari Umuyahudikazi wakomokaga mu muryango w’Umwami Dawidi (Luka 3:23-31). Imana yaramutonesheje cyane kubera ukwizera kwe (Luka 1:28). Imana yaramutoranyije kugira ngo abe nyina wa Yesu (Luka 1:31, 35). Mariya n’umugabo we Yozefu babyaye abandi bana.​—Mariko 6:3.

 Nubwo Bibiliya igaragaza ko Mariya yaje kuba umwigishwa wa Yesu, nta bindi bintu byinshi imuvugaho.​—Ibyakozwe 1:14.

a Amadini menshi yigisha ko Mariya ari nyina w’Imana. Avuga ko Mariya ari “Umwamikazi wo mu ijuru” cyangwa Theotokos, ijambo ry’Ikigiriki risobanura “Uwabyaye Imana.”