Soma ibirimo

Yerusalemu nshya ni iki?

Yerusalemu nshya ni iki?

Icyo Bibiliya ibivugaho

 Amagambo ngo: “Yerusalemu nshya,” aboneka inshuro ebyiri zonyine muri Bibiliya, yerekeza ku murwa w’ikigereranyo. Uwo murwa ugereranya itsinda ry’abigishwa ba Yesu bazategekana na we mu Bwami bw’Imana mu ijuru (Ibyahishuwe 3:12; 21:2). Bibiliya igaragaza ko iryo tsinda ry’abantu nanone ryitwa umugeni wa Kristo.

Ni iki cyagufasha kumenya Yerusalemu nshya?

  1.   Yerusalemu nshya iri mu ijuru. Iyo Bibiliya ivuze Yerusalemu nshya, ivuga ko imanuka iturutse mu ijuru kandi ko amarembo yayo arinzwe n’abamarayika (Ibyahishuwe 3:12; 21:2, 10, 12). Nanone, uwo murwa ni munini cyane ku buryo utaba uri ku isi. Uwo murwa ufite ubuso bwa sitadiyo a 12.000 (Ibyahishuwe 21:16). Ibyo bishatse kuvuga ko impande zawo zifite ubuhagarike bwenda kungana na kirometero 560.

  2.   Yerusalemu nshya igizwe itsinda ry’abigishwa ba Yesu ari bo mugeni wa Kristo. Yerusalemu nshya nanone yitwa “umugeni, ari we mugore w’Umwana w’intama” (Ibyahishuwe 21:9, 10). Muri ayo magambo “Umwana w’intama” ni Yesu Kristo (Yohana 1:29; Ibyahishuwe 5:12). ‘Umugore w’Umwana w’intama’ ari we mugeni wa Kristo, agereranya Abakristo bazunga ubumwe na Yesu mu ijuru. Bibiliya igereranya imishyikirano Yesu afitanye n’abo Bakristo n’imishyikirano iba hagati y’umugabo n’umugore (2 Abakorinto 11:2; Abefeso 5:23-25). Nanone Yerusalemu nshya ifite amabuye cumi n’abiri y’urufatiro kandi kuri ayo mabuye “hari handitsweho amazina cumi n’abiri y’intumwa cumi n’ebyiri z’Umwana w’intama” (Ibyahishuwe 21:14). Ibyo bidufasha kumenya abagize Yerusalemu nshya kubera ko Abakristo bazajya mu ijuru ‘bubatswe ku rufatiro rw’intumwa n’abahanuzi.’​—Abefeso 2:20.

  3.   Yerusalemu nshya igize igice cy’ubutegetsi. Yerusalemu ya kera yari umurwa mukuru wa Isirayeli kandi ni ho Umwami Dawidi, umuhungu we Salomo n’abandi babakomokagaho bategekeraga. Ni ho hari “intebe y’ubwami ya Yehova” (1 Ibyo ku Ngoma 29:23). Ubwo rero, Yerusalemu ari yo na yo yitwa “umurwa wera” yagereranyaga ubutegetsi bw’Imana bwari buhagarariwe n’abakomokaga mu muryango wa Dawidi (Nehemiya 11:1). Yerusalemu nshya, nanone yitwa “Umurwa wera,” igizwe n’abantu bazafatanya na Yesu ‘gutegeka isi.’​—Ibyahishuwe 5:9, 10; 21:2.

  4.   Yerusalemu nshya izanira imigisha abantu bo ku isi. Yerusalemu nshya igaragazwa ‘imanuka iva mu ijuru ku Mana’; ibyo bikaba bigaragaza ko Imana iyikoresha kugira ngo ikore ibintu bitari ibyo mu ijuru gusa (Ibyahishuwe 21:2). Nanone ayo magambo agaragaza ko Yerusalemu nshya ifitanye isano n’Ubwami bw’Imana, ari bwo Imana ikoresha kugira ngo ibyo ishaka bikorwe “mu isi nk’uko bikorwa mu ijuru” (Matayo 6:10). Umugambi Imana ifitiye abantu bo ku isi ukubiyemo imigisha ikurikira:

    •   Gukuraho icyaha. “Uruzi rw’amazi y’ubuzima” rutemba ruturutse kuri Yerusalemu nshya, kandi rwuhira “ibiti by’ubuzima” bigenewe “gukiza amahanga” (Ibyahishuwe 22:1, 2). Uko gukizwa ko mu buryo bw’umwuka no mu buryo bw’umubiri bizakuraho icyaha kandi bitume abantu bagira ubuzima butunganye, nk’uko Imana yari yarabiteganyije.​—Abaroma 8:21.

    •   Abantu bazaba inshuti z’Imana. Icyaha cyatandukanyije abantu n’Imana (Yesaya 59:2). Icyaha nikimara kuvaho, amagambo agira ati: “Ihema ry’Imana riri kumwe n’abantu. Izaturana na bo kandi na bo bazaba abantu bayo. Imana ubwayo izabana na bo,” azasohora.​—Ibyahishuwe 21:3.

    •   Imibabaro n’urupfu bizashira. Imana izakoresha Ubwami bwayo, “ihanagure amarira yose ku maso y’abantu, kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi kuboroga cyangwa gutaka cyangwa kubabara ntibizabaho ukundi.’​—Ibyahishuwe 21:4.

a Sitadiyo ni igipimo cy’uburebure cyakoreshwaga n’Abaroma, kikaba kireshya na metero 185.