Soma ibirimo

ESE BYARAREMWE?

Igishishwa cy’urubuto rwitwa pomelo

Igishishwa cy’urubuto rwitwa pomelo

 Pomelo ni urubuto runini rwo mu bwoko bw’amacunga. Iyo ruhanutse ntirwangirika niyo rwaba ruvuye muri metero zirenga 10. Ni iki gituma urwo rubuto rutangirika?

 Suzuma ibi bikurikira: Abashakashatsi babonye ko imbere mu gishishwa cy’urwo rubuto habamo ikindi gice cy’umweru kinepa. Hagati y’icyo gice cy’umweru n’imbere mu rubuto, haba harimo imyenge igenda iba minini, iba yuzuyemo umwuka cyangwa amazi. Iyo urwo rubuto rwikubise hasi, ayo mazi ni yo atuma rutangirika. Igishishwa cyarwo na cyo nticyangirika ahubwo kirafobagana.

 Abashakashatsi barimo baragerageza gucura ibyuma bigana imiterere y’igishishwa cy’urwo rubuto. Batekereza ko imiterere y’igishishwa cy’urwo rubuto ishobora kwifashishwa mu gukora ingofero z’abamotari, ibyuma bituma imodoka itangirika mu gihe habaye impanuka n’ibyuma birinda ibyogajuru ibibuye byo mu kirere bishobora kubyikubitaho.

 Ubitekerezaho iki? Ese igishishwa cy’urubuto rwitwa pomelo cyabayeho biturutse ku bwihindurize, cyangwa cyararemwe?