Soma ibirimo

INAMA ZIGENEWE UMURYANGO | KURERA ABANA

Uko wafasha abana bawe kudaterwa ubwoba n’ibyo babona mu makuru

Uko wafasha abana bawe kudaterwa ubwoba n’ibyo babona mu makuru

 Amakuru ateye ubwoba aba ari ahantu hose, haba kuri tereviziyo, terefone, tabureti ndetse no kuri za mudasobwa.

 Kandi ayo makuru n’abana baba bayareba.

 Ni iki wakora ngo urinde abana bawe guhangayikishwa n’amakuru ateye ubwoba?

 Ni izihe ngaruka amakuru agira ku bana?

  •   Abana benshi baterwa ubwoba n’ibintu bibi babona mu makuru. Hari abana batavuga uko biyumva iyo bamaze kureba amakuru ateye ubwoba, ariko burya amakuru nk’ayo arabangiza cyane. a Barushaho guhangayika iyo babona ababyeyi babo na bo ayo makuru yabateye ubwoba.

  •   Abana bashobora kudasobanukirwa ibyo babona mu makuru. Urugero, hari abahita bumva ko ibyo babonye bizaba no ku miryango yabo. Nanone iyo abana bakiri bato bongeye kureba ayo makuru, bumva ko ibyo bintu byongeye kuba.

  •   Abana ntibamenya niba amakuru babonye ari ukuri cyangwa niba ari ugukabiriza. Ntibashobora kumenya ko hari ibitangazamakuru biba bishaka ko abantu benshi babikurikira, kugira ngo byiyinjirize amafaranga menshi. Ubwo rero hari ibishobora gukabiriza amakuru kugira ngo abantu bage bayareba kenshi.

 Wakora iki ngo urinde abana bawe guhangayikishwa n’amakuru?

  •   Jya ubarinda amakuru mabi. Ibyo ntibishatse kuvuga ko abana bawe batagomba kumenya ibibera mu isi. Icyakora si byiza ko bumva amakuru ateye ubwoba inshuro nyinshi.

     “Hari igihe dusubiramo ibiba byavugiwe mu makuru, ariko ntitwibuke ko abana bacu batwumva kandi ko bishobora kubatera ubwoba”—Byavuzwe na Maria.

     Ihame rya Bibiliya: “Umutima usobetse amaganya uriheba.”—Imigani 12:25.

  •   Jya ubatega amatwi wihanganye, kandi wishyire mu mwanya wabo. Niba umwana wawe adashobora kukubwira ibyo yabonye, uge umusaba kubishushanya. Mu gihe uganira na we ku bintu yabonye byamuteye ubwoba, jya ukoresha amagambo yoroheje kandi wirinde kuvuga buri kantu kose ku byabaye.

     “Iyo dufashe akanya tukaganira n’umukobwa wacu, yumva amerewe neza. Ariko iyo tumubwiye ko muri iki gihe ibintu byabaye bibi cyane kandi ko tugomba kubimenyera, arahangayika cyane.”—Byavuzwe na Sarahi

     Ihame rya Bibiliya: ‘Mwihutire kumva, ariko mutinde kuvuga.’—Yakobo 1:19.

  •   Jya ufasha umwana wawe kudahangayikishwa cyane n’ibyo abona mu makuru. Urugero, hari igihe umwana yumva amakuru avuga ibyo gushimuta abantu, akumva ko ibyo ari ibintu bibaho kenshi. Bwira abana bawe ingamba wafashe kugira ngo ubarinde. Nanone, jya uzirikana ko iyo abanyamakuru bavuze inkuru ziteye ubwoba, ari uko ziba zidasanzwe.

     “Fasha abana bawe kumenya uko bakwitwara mu gihe hari ibibahangayikishije. Akenshi ibyo dutekereza bishobora gutuma twishima cyangwa tukababara. Ubwo rero nidufasha abana bacu gutekereza ku bintu byiza, bazarushaho kumererwa neza.”—Byavuzwe na Lourdes.

     Ihame rya Bibiliya: “Umutima w’umunyabwenge utuma akanwa ke kagaragaza ubushishozi, kandi wongerera iminwa ye ubushobozi bwo kwemeza.”—Imigani 16:23.

a Iyo abana bato bahangayitse bishobora gutuma banyara ku buriri, bagatinya kujya ku ishuri kandi bagashaka guhora iruhande rw’ababyeyi babo.