Soma ibirimo

INAMA ZIGENEWE UMURYANGO | KURERA ABANA

Mu gihe umwana wawe agutengushye

Mu gihe umwana wawe agutengushye

 Hari abakiri bato barenga ku mategeko y’ababyeyi babo bagataha batinze. Abandi bo babeshya ababyeyi babo cyangwa bakabatoroka bakisangira inshuti zabo. None se wakora iki mu gihe umwana wawe arenze ku mabwiriza wamuhaye?

 Ese umwana wange ni ikigomeke?

 Si ko bimeze byanze bikunze. Bibiliya igira iti: “Ubupfapfa buhambiriwe ku mutima w’umwana;” kandi koko abana bageze mu gihe cy’amabyiruka bagaragaza ko ibyo ari ukuri (Imigani 22:15). Dogiteri Laurence Steinberg yaranditse ati: “Hari igihe abakiri bato bafata imyanzuro bahubutse kandi itarangwa n’ubwenge. Ubwo rero jya witega ko bazajya bakora amakosa.” a

Iyo igufwa rivunitse, iyo rimaze gukira rirongera rigakomera. Ibyo ni na ko bigenda iyo umuntu agutengushye. Iyo yikosoye ushobora kongera kumugirira ikizere

 Nakora iki mu gihe umwana wange antengushye?

 Ntukihutire kuvuga ko umwana wawe agusuzugura yabigambiriye. Hari ubushakashatsi bwagaragaje ko abakiri bato bahangayikishwa cyane n’uko ababyeyi babo bababona, nubwo bigira nk’aho nta cyo bibabwiye. Nubwo umwana wawe atabikwereka, ababazwa n’amakosa ye kandi akababazwa n’uko yagutengushye.

 Ni nde wabiteye?

  •    Ese ni inshuti ze? Bibiliya igira iti: “Kwifatanya n’ababi byonona imyifatire myiza” (1 Abakorinto 15:33). Abakiri bato bakunda kwigana ibyo inshuti zabo zikora. Nanone ibyo babona ku mbuga nkoranyambaga no mu matangazo yo kwamamaza bibagiraho ingaruka. Ikindi kandi abakiri bato bafata imyanzuro mibi kuko baba bataraba inararibonye. Ubwo rero, baba bagomba gutozwa kwirengera ingaruka z’amakosa yabo. Ibyo bizatuma bafata imyanzuro myiza igihe bazaba bamaze kuba bakuru.

  •    Ese ni nge wabiteye? Ushobora kwibaza uti: “Ese kumushyiriraho amategeko atagoragozwa si byo byatumye yigomeka?” Hari n’igihe ushobora kwibaza niba byaratewe n’uko wakabije kumuha umudendezo. Aho kwibaza uruhare wabigizemo, jya wibaza icyo wakora ngo ukemure icyo kibazo.

 Nafasha nte umwana wange?

  •   Jya umenya kwifata. Iyo umwana wawe yakosheje aba yiteze ko uri bumurakarire. Jya ukora ibinyuranye n’ibyo yari yiteze. Uge uganira na we utuje, umubaze icyabimuteye. Ese yabitewe n’amatsiko? Ese yumvaga yabuze icyo akora? Ese yumvaga afite irungu? Ese yumvaga akeneye inshuti? Nubwo ibyo byose atari urwitwazo rwo gukora ibibi, bishobora kugufasha wowe n’umwana wawe, mukamenya icyamuteye gukora iryo kosa.

     Ihame rya Bibiliya: ‘Ujye wihutira kumva ariko utinde kuvuga, kandi utinde kurakara.’—Yakobo 1:19.

  •   Jya ufasha umwana wawe gutekereza ku byo yakoze. Mubaze uti: “Ni irihe somo wavanye ku byo wakoze? Ubutaha nuhura n’ikibazo nk’iki uzabyitwaramo ute?” Ibibazo nk’ibyo bishobora gufasha umwana wawe, bikamutoza gutekereza mbere yo gufata imyanzuro.

     Ihame rya Bibiliya: “Ucyahe, uhane, utange inama, ufite kwihangana kose n’ubuhanga bwose bwo kwigisha.”—2 Timoteyo 4:2.

  •   Jya umufasha kubona ko ibyo akora bigira ingaruka. Jya umuha igihano gihuje n’ikosa yakoze. Ibyo bimufasha kwisubiraho. Urugero, niba umwana wawe yasohokanye n’inshuti ze utamuhaye uruhushya, uzamare igihe runaka utongeye kumuha uruhushya.

     Ihame rya Bibiliya: ‘Ibyo umuntu abiba ni na byo azasarura.’—Abagalatiya 6:7.

  •   Jya wongera kumugirira ikizere. Birumvikana ko utazahita ukimugirira ako kanya. Icyakora umwana wawe yagombye kubona ko wifuza kongera kumugirira ikizere. Iyo yumva waramutakarije ikizere burundu, acika intege.

     Ihame rya Bibiliya: “Ntimukarakaze abana banyu kugira ngo batazinukwa.”—Abakolosayi 3:21.

a Byavuye mu gitabo You and Your Adolescent.