Soma ibirimo

Imfashanyigisho

Vanaho izi mfashanyigisho maze uzifashishe ari na ko ukoresha igitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha? Suzuma ibyo wizera, usuzume icyo Bibiliya yigisha maze umenye uko wavuganira ukwizera kwawe.

IGICE CYA 1

Ukuri ku byerekeye Imana ni ukuhe? (Igice cya 1)

Wasubiza ute umuntu uvuga ko “Imana ihanisha abantu babi kubateza imibabaro?”

IGICE CYA 1

Ukuri ku byerekeye Imana ni ukuhe? (Igice cya 2)

Ese koko ushobora kuba incuti y’Imana?

IGICE CYA 2

Bibiliya ni igitabo cyaturutse ku Mana (Igice cya 1)

Bishoboka bite ko Bibiliya ituruka ku Mana kandi ari abantu bayanditse?

IGICE CYA 2

Bibiliya ni igitabo cyaturutse ku Mana (Igice cya 2)

Hari ikintu nibura kimwe mu bintu bikubiye muri Bibiliya kitwemeza ko yaturutse ku Mana.

IGICE CYA 3

Ni uwuhe mugambi Imana ifitiye isi? (Igice cya 1)

Ese Imana yashakaga ko ibintu bimera nk’uko bimeze muri iki gihe?

IGICE CYA 3

Ni uwuhe mugambi Imana ifitiye isi? (Igice cya 2)

Niba Imana yarashakaga ko isi iba paradizo, kuki ubu atari ko bimeze?

IGICE CYA 3

Ni uwuhe mugambi Imana ifitiye isi? (Igice cya 3)

Ese Imana yiteze ko abantu ari bo bazakemura ibibazo byo muri iyi si?

IGICE CYA 4

Yesu Kristo ni nde? (Igice cya 1)

Wasubiza ute umuntu uvuga ko Yesu yari umuntu mwiza gusa nta kindi?

IGICE CYA 4

Yesu Kristo ni nde? (Igice cya 2)

Wasubiza iki umuntu uvuga ko Yesu angana n’Imana?

IGICE CYA 4

Yesu Kristo ni nde? (Igice cya 3)

Yesu yagaragaje ubutwari no kugwa neza?

IGICE CYA 5

Incungu ni impano ihebuje yatanzwe n’Imana (Igice cya 1)

Ese ukwizera konyine gushobora gutuma umuntu abona agakiza?

IGICE CYA 5

Incungu ni impano ihebuje yatanzwe n’Imana (Igice cya 2)

Ni mu buhe buryo urupfu rw’umuntu umaze imyaka ibarirwa mu bihumbi apfuye rwakugirira akamaro muri iki gihe?

IGICE CYA 6

Abapfuye bari he? (Igice cya 1)

Ese hari ahandi hantu bajya? Ese bajya mu muriro utazima?

IGICE CYA 6

Abapfuye bari he? (Igice cya 2)

Ese urupfu ni kimwe mu bigize ubuzima bwacu?

IGICE CYA 7

Ibyiringiro nyakuri ku bihereranye n’abo wakundaga bapfuye (Igice cya 1)

Ese kubabazwa n’umuntu wawe wapfuye bigaragaza ko utizera ko umuzuko uzabaho?

IGICE CYA 7

Ibyiringiro nyakuri ku bihereranye n’abo wakundaga bapfuye (Igice cya 2)

Wasubiza ute umuntu aramutse akubwiye ati “numva umuzuko utazabaho?”

IGICE CYA 8

Ubwami bw’Imana ni iki? (Igice cya 1)

Kuki Imana yatoranya abantu ngo bazabe abami mu ijuru kandi ifite abamarayika benshi cyane yatoranya?

IGICE CYA 8

Ubwami bw’Imana ni iki? (Igice cya 2)

Ni iki bwamaze gukora? Ni iki buzakora mu gihe kiri imbere?

Igice cya 9

Mbese koko turi mu “minsi y’imperuka”? (Igice cya 1)

Abantu benshi ntibemera ko turi mu minsi y’imperuka. Ni iki kikwemeza ko imperuka iri hafi?

Igice cya 9

Mbese koko turi mu “minsi y’imperuka”? (Igice cya 2)

Bibiliya ivuga ko hari ibintu byiza bizabaho mu “minsi y’imperuka.”

IGICE CYA 10

Abamarayika bagira uruhare mu mibereho y’abantu (Igice cya 1)

Ese abamarayika babaho koko? Ese habaho abamarayika babi? Koresha iyi mfashanyigisho kugira ngo umenye ibisubizo by’ibyo bibazo.

IGICE CYA 10

Abamarayika bagira uruhare mu mibereho y’abantu (Igice cya 2)

Ese kugerageza gushyikirana n’imyuka mibi hari icyo bitwaye?

IGICE CYA 11

Kuki Imana ireka imibabaro ikabaho? (igice cya 1)

Niba Imana ari yo ishobora byose, ubwo si yo nyirabayazana w’imibabaro?

IGICE CYA 11

Kuki Imana ireka imibabaro ikabaho? (Igice cya 2)

Bibiliya isubiza neza icyo kibazo kitoroshye.

IGICE CYA 12

Kubaho mu buryo bushimisha Imana (Igice cya 1)

Ese ushobora kuba incuti y’Imana? Suzuma ibyo wizera n’impamvu ubyizera, urebe n’icyo Bibiliya yigisha.

IGICE CYA 12

Kubaho mu buryo bushimisha Imana (Igice cya 2)

Ese twashimisha Imana nubwo Satani aduteza ibibazo?

IGICE CYA 12

Kubaho mu buryo bushimisha Imana (Igice cya 3)

Gukurikiza amahame y’Imana mu mibereho yacu ntibyoroshye. Kuki dukwiriye gushyiraho imihati ngo tubigereho?

IGICE CYA 13

Jya ubona ubuzima nk’uko Imana ibubona (Igice cya 1)

Ubuzima ni impano twahawe n’Imana. Twagaragaza dute ko twubaha ubuzima bwacu n’ubw’abandi?

IGICE CYA 13

Jya ubona ubuzima nk’uko Imana ibubona (Igice cya 2)

Iyi mfashanyigisho izagufasha gusuzuma imyizerere yawe ku birebana no gukoresha amaraso cyangwa kuyaterwa kandi ubisobanurire abandi.

IGICE CYA 14

Icyo wakora kugira ngo umuryango wawe ugire ibyishimo (Igice cya 1)

Ni irihe banga ryo kugira ibyishimo mu muryango? Koresha uyu mwitozo kugira ngo usuzume imyizerere yawe, kandi umenye uko wayisobanurira abandi.

IGICE CYA 14

Icyo wakora kugira ngo umuryango wawe ugire ibyishimo (Igice cya 2)

Ababyeyi n’abana bakora iki kugira ngo urugero Yesu yabasigiye rubagirire akamaro? Suzuma ibyo wizera n’icyo Bibiliya ibivugaho.

IGICE CYA 15

Uburyo bwo gusenga bwemerwa n’Imana (Igice cya 1)

Ese amadini yose ashimisha Imana? Niba atari byo se, wabwirwa n’iki idini ry’ukuri? Suzuma icyo Bibiliya yigisha n’imyizerere yawe.

IGICE CYA 15

Uburyo bwo gusenga bwemerwa n’Imana (Igice cya 2)

Ese kwemera gusa ko Imana ibaho birahagije cyangwa hari ikindi isaba abayisenga?

IGICE CYA 16

Shyigikira ugusenga k’ukuri (Igice cya 1)

Ese Imana yemera ko twizihiza iminsi y’amavuko, iminsi yo mu rwego rw’idini cyangwa ko dukoresha amashusho dusenga? Ni iki Bibiliya ibivugaho?

IGICE CYA 16

Shyigikira ugusenga k’ukuri (Igice cya 2)

Ni iki wakora ngo usobanurire abandi ibyo wizera ubigiranye amakenga, kandi ugaragaze ko wubaha imyizerere yabo?

IGICE CYA 17

Egera Imana mu isengesho (Igice cya 1)

Wakora iki ngo ube inshuti y’Imana? Wabwirwa n’iki ko Imana yumva amasengesho yawe?

IGICE CYA 17

Egera Imana mu isengesho (Igice cya 2)

Reba icyo Bibiliya ivuga ku birebana no gusenga n’uko twabikora.

IGICE CYA 17

Egera Imana mu isengesho (Igice cya 3)

Bibiliya yigisha ko Imana isubiza amasengesho mu buryo butandukanye. Imana isubiza amasengesho yacu ite?

IGICE CYA 18

Umubatizo n’imishyikirano ufitanye n’Imana (Igice cya 1)

Kuki umubatizo ari ngombwa ku Bakristo? Ni iki cyasunikira umukristo kubatizwa?

IGICE CYA 18

Umubatizo n’imishyikirano ufitanye n’Imana (Igice cya 2)

Ni izihe ntambwe Umukristo agomba gutera mbere yo kwiyegurira Imana? Ni mu buhe buryo kwiyegurira Imana bituma Umukristo ahindura intego ze n’ibyifuzo bye?

IGICE CYA 18

Umubatizo n’imishyikirano ufitanye n’Imana (Igice cya 3)

Umukristo wiyeguriye Imana agomba gukora iki? Kuki Umukristo ukunda Imana by’ukuri yakwizera ko ashobora guhigura umuhigo yahize yiyegurira Imana?

IGICE CYA 19

Guma mu rukundo rw’Imana (Igice cya 1)

Wakora iki ngo ube inshuti ya Yehova? Iyi mfashanyigisho izagufasha gusuzuma imyizerere yawe n’uko wayisobanurira abandi.

IGICE CYA 19

Guma mu rukundo rw’Imana (Igice cya 2)

Niba waramaze kumenya ukuri ku byerekeye Imana, ni iki kizagufasha kuba inshuti yayo no gukomeza kuyikunda?