Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

 ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO

Imibonano mpuzabitsina mbere yo gushaka

Imibonano mpuzabitsina mbere yo gushaka

Ese gukora imibonano mpuzabitsina mbere yo gushaka ni bibi?

‘Icyo Imana ishaka ni iki: ni uko mwirinda ubusambanyi.’ —1 Abatesalonike 4:3.

ICYO ABANTU BABIVUGAHO.

Mu mico imwe n’imwe, abantu babona ko mu gihe abantu babiri batashakanye baryamanye, nta cyo bitwaye; bapfa gusa kuba babyumvikanyeho kandi bakuze. Mu duce tumwe na tumwe, ingimbi n’abangavu bashobora kwishora mu bikorwa bitandukanye byo guhaza irari ry’ibitsina, kandi abantu bakabona ko nta cyo bitwaye.

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO.

Bibiliya ikoresha ijambo “ubusambanyi” yerekeza ku mibonano mpuzabitsina hagati y’abantu batashyingiranywe. Imana iba yiteze ko abagaragu bayo ‘birinda ubusambanyi’ (1 Abatesalonike 4:3). Icyaha cy’ubusambanyi kiri ku rutonde rw’ibyaha bikomeye, urugero nk’ubuhehesi, ubupfumu, ubusinzi, gusenga ibigirwamana, ubwicanyi n’ubujura.—1 Abakorinto 6:9, 10; Ibyahishuwe 21:8.

IMPAMVU BYAGOMBYE KUGUSHISHIKAZA.

Impamvu ya mbere ni uko Bibiliya itanga umuburo w’uko Imana “izacira urubanza abasambanyi” (Abaheburayo 13:4). Indi mpamvu y’ingenzi kurushaho, ni uko nitwumvira amategeko y’Imana agenga iby’ibitsina, tuzaba tugaragaje ko dukunda Yehova Imana (1 Yohana 5:3). Yehova na we aha umugisha abakurikiza amategeko ye.—Yesaya 48:18.

 Ese birakwiriye ko abantu batashakanye bishora mu bikorwa ibyo ari byo byose byo guhaza irari ry’ibitsina?

“Ubusambanyi n’ibikorwa by’umwanda by’ubwoko bwose cyangwa umururumba ntibikigere binavugwa rwose muri mwe.”—Abefeso 5:3.

ICYO ABANTU BABIVUGAHO.

Abantu benshi bumva ko uretse imibonano mpuzabitsina, ibindi bikorwa byose byo guhaza irari ry’ibitsina hagati y’abantu batashakanye nta cyo bitwaye.

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO.

Iyo Bibiliya ivuga ibikorwa bidakwiriye byo guhaza irari ry’ibitsina, ntishyiramo ubusambanyi gusa, ahubwo ishyiramo n’“ibikorwa by’umwanda” n’“ubwiyandarike” (2 Abakorinto 12:21). Uko bigaragara, hari ibikorwa bitandukanye bigamije guhaza irari ry’ibitsina Imana itemera mu gihe bikozwe n’abantu batashakanye, kabone nubwo baba batahuje ibitsina.

Muri make, Bibiliya igaragaza ko ibikorwa byose bigamije guhaza irari ry’ibitsina bigomba gukorwa gusa n’umugabo n’umugore bashakanye. Nanone, Bibiliya yamagana ibikorwa byo ‘gutwarwa n’irari ry’ibitsina’ (1 Abatesalonike 4:5). Ibyo bisobanura iki? Reka dufate urugero rw’ibintu bishobora kuba ku musore cyangwa inkumi. Umukobwa w’inkumi ashobora kwiyemeza kutagirana imibonano mpuzabitsina n’umusore bafitanye ubucuti, nyamara akajya akorana na we ibindi bikorwa bigamije guhaza irari ry’ibitsina. Iyo babigenje batyo, baba bifuje cyangwa bararikiye ikintu badafitiye uburenganzira. Ku bw’ibyo, baba bagaragaza ko ‘batwawe n’irari ry’ibitsina.’ Bibiliya yamaganira kure irari nk’iryo ry’ibitsina.—Abefeso 5:3-5.

Wakwirinda ute ubwiyandarike?

“Muhunge ubusambanyi.”—1 Abakorinto 6:18.

IMPAMVU BYAGOMBYE KUGUSHISHIKAZA.

Bibiliya igaragaza ko abishora mu mibonano mpuzabitsina mbere yo gushaka bibateza akaga, kuko bituma batakaza ubucuti bari bafitanye n’Imana.—Abakolosayi 3:5, 6.

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO.

Bibiliya itanga inama igira iti “muhunge ubusambanyi” (1 Abakorinto 6:18). Ibyo bisobanura ko umuntu agomba kugendera kure ikintu icyo ari cyo cyose cyatuma yishora mu bwiyandarike (Imigani 22:3). Urugero, kugira ngo umuntu akomeze kutandura mu by’umuco, ni iby’ingenzi ko yirinda kugirana ubucuti n’abantu badakurikiza amahame y’Imana arebana n’iby’ibitsina. Bibiliya itanga umuburo ugira uti “ugendana n’abanyabwenge na we azaba umunyabwenge, ariko ugirana imishyikirano n’abapfapfa bizamugwa nabi.”—Imigani 13:20.

Kugaburira ubwenge bwacu ibitekerezo bifitanye isano n’ubwiyandarike, na byo bishobora gutuma twishora mu busambanyi (Abaroma 8:5, 6). Ku bw’ibyo, ni iby’ubwenge ko twirinda umuzika, za filimi, ibitabo n’ibindi bintu ibyo ari byo byose bigaragaza iby’ibitsina, cyangwa bigashyigikira imikoreshereze y’ibitsina idakwiriye.—Zaburi 101:3.