Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

 INGINGO YO KU GIFUBIKO

Ese uwakwipfira bikarangira?

Ese uwakwipfira bikarangira?

IYO warebaga Diana, * wabonaga ari umukobwa w’umunyabwenge, w’igikundiro kandi usabana n’abandi. Icyakora nubwo yasaga n’aho yishimye, yahoranaga intimba ku mutima. Yaravuze ati “nta munsi ushira ntifuje gupfa. Numva isi yagira amahoro ari uko ntayiriho.”

“Hari ubushakashatsi bwagaragaje ko iyo umuntu umwe yiyahuye, haba hari 200 babigerageje n’[abandi] 400 babitekerejeho.”—THE GAZETTE, MONTREAL, MURI KANADA.

Diana avuga ko adashobora kwiyahura, ariko nanone hari igihe yumva ko kubaho nta cyo bimumariye. Yaravuze ati “mba nifuza cyane guhitanwa n’impanuka y’imodoka. Gupfa simbyanga, ahubwo ndabikunda.”

Abantu benshi bumva bameze nka Diana, kandi bamwe batekereje kwiyahura, abandi barabigerageza. Icyakora, impuguke zagaragaje ko burya abantu bagerageza kwiyahura mu by’ukuri baba badashaka gupfa, ahubwo baba banga gukomeza kubabara. Muri make, baba bibwira ko bafite impamvu yo kwiyahura. Icyo baba bakeneye rero ni ukumenya impamvu batagombye kwiyahura.

None se kubaho bimaze iki? Dore impamvu eshatu zatuma utiyahura.

^ par. 3 Izina ryarahinduwe.