Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

 ESE BYARAREMWE?

Ibaba ry’ikinyugunyugu rikurura urumuri

Ibaba ry’ikinyugunyugu rikurura urumuri

KUGIRA NGO abahanga mu bya siyansi bafashe abantu kudakomeza gukoresha cyane peteroli n’ibiyikomokaho, barimo barakora ibishoboka byose ngo banonosore ibikoresho bikurura ingufu z’izuba. Hari umuhanga mu bya siyansi wavuze ati “umuti w’icyo kibazo twagombye kuba twarawushakiye . . . hafi aha mu bintu tubonesha amaso yacu.”

Utugaragamba turi ku ibaba ry’ikinyugunyugu dufite utwobo tumeze nk’utw’ibishashara by’ubuki

Suzuma ibi bikurikira: Kugira ngo ibinyugunyugu bikomeze gushyuha mu gihe cy’ubukonje, bitanda amababa yabyo byitegeye izuba. Amababa y’ibinyugunyugu bimwe na bimwe afite ubushobozi buhambaye bwo gukurura urumuri rw’izuba no kurubika. Ubwo bushobozi buturuka ku ibara ry’umukara n’utugaragamba duto cyane dutwikiriye amababa yabyo. Utwo tugaragamba na two tugizwe n’utwobo dutondetse ku mirongo tumeze nk’utw’ibishashara by’ubuki. Utwo twobo tugiye dutandukanywa n’imihiro ifite ishusho y’inyuguti ya V yubitse, iyo mihiro akaba ari yo iyobora urumuri irujyana muri utwo twobo. Imiterere ihambaye y’ayo mababa ituma akurura urumuri rw’izuba, agahinduka umukara tsiriri kandi agasusurutsa ikinyugunyugu.

Hari ikinyamakuru cyagize kiti “amababa y’ikinyugunyugu ni kimwe mu bintu bihambaye biboneka mu bidukikije. Abashakashatsi bayahereyeho bavumbura ikoranabuhanga rituma ingufu za gazi ya idorojeni zikuba kabiri. Iyo gazi ikorwa hifashishijwe amazi n’urumuri rw’izuba, ni yo abantu bateganya kuzakoresha mu gihe kiri imbere kuko itangiza ibidukikije” (Science Daily). Nanone barateganya kuzifashisha iryo koranabuhanga mu gukora ibikoresho bikorana n’urumuri n’ibikurura urumuri rw’izuba.

Ubitekerezaho iki? Ese icyo kinyugunyugu gifite ibaba rikurura urumuri, cyabayeho biturutse ku bwihindurize? Cyangwa cyararemwe?