Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INAMA ZIGENEWE UMURYANGO | ABASHAKANYE

Uko wakwirinda kugira inzika

Uko wakwirinda kugira inzika

AHO IKIBAZO KIRI

Kwibagirwa amagambo mabi kandi akomeretsa uwo mwashakanye yakubwiye cyangwa ibibi yagukoreye byarakunaniye, kuko bisa n’ibyiyanditse ubudasibangana mu bwenge bwawe. Ibyo byatumye urukundo wamukundaga rusimburwa n’inzika. Wumva nta kundi wabigenza uretse kumwihambiraho mugakomeza kubana nubwo mutagikundana, kandi ibyo na byo bituma urushaho kumurakarira.

Ariko kandi, izere ko ibintu bishobora guhinduka. Icyakora, reka tubanze dusuzume ibintu runaka birebana no kugira inzika.

ICYO WAGOMBYE KUMENYA

Gukomeza kubika inzika bibera umutwaro urugo rwanyu, bikababuza kujya mbere

Kugira inzika bishobora gusenya urugo. Kubera iki? Ni ukubera ko bibuza abashakanye kugaragaza imico ituma bagira urugo rwiza, ni ukuvuga urukundo, kwizerana n’ubudahemuka. Ubwo rero, mu rugero runaka twavuga ko kugira inzika atari ingaruka z’ibibazo biba biri hagati y’abashakanye, ahubwo ko byo ubwabyo ari intandaro y’ibibazo bivuka hagati y’abashakanye. Ni yo mpamvu Bibiliya igira iti “gusharira kose bive muri mwe rwose.”—Abefeso 4:31.

Ubika inzika aba yihemukira. Kubika inzika ni nko kwikubita urushyi, ukibwira ko undi muntu ari we uri bubabare. Mu gitabo uwitwa Mark Sichel yanditse, yagize ati “ushobora kugirira inzika umwe mu bagize umuryango nyamara we akaba yigaramiye, ameze neza kandi wenda yumva nta kibazo na kimwe afite” (Healing From Family Rifts). Sichel yashakaga kumvikanisha iki? Yashakaga kuvuga ko “iyo ufite inzika bikugiraho ingaruka zikomeye kuruta uwo uyifitiye.”

Kubika inzika ni nko kwikubita urushyi, ukibwira ko undi muntu ari we uri bubabare

Ushobora guhitamo kugira inzika cyangwa kutayigira. Hari abantu bashobora kuvuga ko ibyo bidashoboka. Bashobora kuvuga bati “uwo twashakanye ni we watumye ngira inzika.” Aho ikibazo kiri, ni uko iyo mitekerereze ishobora gutuma wibanda ku byo undi muntu akora, kandi nta cyo wabikoraho. Icyakora, Bibiliya itwereka ikindi twakora igira iti “buri wese agaragaze agaciro k’imirimo ye” (Abagalatiya 6:4). Nubwo tudashobora gutegeka undi muntu ibyo avuga cyangwa ibyo akora, twe dushobora kwitegeka, tukamenya uko tubyitwaramo. Kugira inzika si wo muti.

ICYO WAKORA

Irinde guheranwa n’inzika. Ni iby’ukuri ko tubangukirwa no kugereka amakosa ku wo twashakanye. Ariko ujye wibuka ko ushobora guhitamo kumugirira inzika cyangwa kumubabarira. Aho kugira inzika, ushobora gukurikiza inama yo muri Bibiliya igira iti “izuba ntirikarenge mukirakaye” (Abefeso 4:26). Kubabarira uwo mwashakanye biguha uburyo bwo gukemura ibibazo mufitanye, ufite imitekerereze ikwiriye.—Ihame rya Bibiliya: Abakolosayi 3:13.

Isuzume utibereye. Bibiliya ivuga ko hari abantu ‘bakunda kurakara’ n‘abakunda kugira umujinya’ (Imigani 29:22). Ese nawe ni uko umeze? Ibaze uti “ese nkunda kurakara? Ese njya ndakazwa n’ubusa? Ese njya ndemereza ibintu?” Bibiliya igira iti “ukomeza kwasasa [ibicumuro] atanya incuti magara” (Imigani 17:9; Umubwiriza 7:9). Icyo kibazo gishobora no kuvuka hagati y’abashakanye. Ku bw’ibyo, niba ukunda kugirira inzika uwo mwashakanye ibaze uti “ese nshobora kurushaho kumwihanganira?”—Ihame rya Bibiliya: 1 Petero 4:8.

Jya umenya ibintu by’ingenzi. Bibiliya ivuga ko hariho “igihe cyo guceceka n’igihe cyo kuvuga” (Umubwiriza 3:7). Si ngombwa ko muganira ku kibazo cyose mugiranye. Hari igihe byaba ngombwa ko ‘amagambo yawe uyabika mu mutima uri ku buriri bwawe, maze ukicecekera’ (Zaburi 4:4). Mu gihe wumva koko ko ukeneye kuganira n’uwo mwashakanye ku kintu cyaguteye agahinda, ujye utegereza ubanze ucururuke. Umugore witwa Beatriz yagize ati “iyo mbabaye, ngerageza kubanza gutuza. Hari igihe nyuma yaho nsanga icyambabaje kitari ikibazo gikomeye, ibyo bigatuma mvugana ikinyabupfura.”—Ihame rya Bibiliya: Imigani 19:11.

Jya umenya icyo “kubabarira” bisobanura. Muri Bibiliya, ijambo “kubabarira” ryahinduwe rivanywe ku ijambo ryo mu rurimi rw’umwimerere, rimwe na rimwe rikaba ryumvikanisha igitekerezo cyo kwirengagiza ikintu. Ku bw’ibyo, kubabarira si ugupfobya ikosa ryakozwe, ngo urifate nk’aho ritigeze ribaho. Ahubwo ni ukuryirengagiza, ukamenya ko kubika inzika bishobora kugira ingaruka ku buzima bwawe no ku muryango wawe, ziruta iz’ikosa wakorewe ubwaryo.