Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ESE BYARAREMWE?

Amababa y’ibisiga bitumbagira mu kirere

Amababa y’ibisiga bitumbagira mu kirere

IYO indege iguruka, ituma habaho umuyaga ugenda wikaraga vuba vuba ahagana ku mpera z’amababa yayo. Uwo muyaga ubuza indege kwihuta bigatuma ikoresha benzine nyinshi. Nanone uwo muyaga ubangamira indege zishobora kuba ziyikurikiye. Bityo rero, indege zinyura aho yanyuze zigomba gutegereza hagashira umwanya uhagije, kugeza igihe uwo muyaga ushiriye.

Abahanga mu by’indege bavumbuye uburyo bwo kugabanya ibyo bibazo. Ubwo buryo ni ubuhe? Bakoze amababa y’indege areba hejuru ahagana ku mpera, biganye amababa y’ibisiga bitumbagira mu kirere, urugero nka sakabaka, kagoma n’ibishondabagabo, afite utundi tubaba ku mpera tureba hejuru.

Suzuma ibi bikurikira: Iyo ibyo bisiga biguruka, utwo tubaba two ku mpera tugenda twiheta tukareba hejuru, kugeza ubwo dusa n’uduhagaze. Imiterere y’ayo mababa ituma bitumbagira mu kirere kandi bikihuta, bitabaye ngombwa ko aba maremare. Abahanga mu gukora indege bakoze amababa ateye nk’ay’ibyo bisiga. Bakoreye igerageza mu cyumba kirimo umuyaga mwinshi, maze babona ko iyo impera z’amababa zihese zikareba hejuru kandi zikabangikana n’icyerekezo cy’umuyaga, byongera umuvuduko w’indege kugeza ku 10 ku ijana cyangwa birenga. Ibyo biterwa n’iki? Hari igitabo cyavuze ko iyo amababa ameze atyo bigabanya imbaraga z’umuyaga zisunika indege ziyisubiza inyuma, bikongera imbaraga ziyisunika ziyijyana imbere. Ibyo bituma “imbaraga zisanzwe z’umuyaga zitabangamira indege.”—Encyclopedia of Flight.

Ayo mababa atuma indege zirushaho kwihuta, zikikorera imizigo iremereye kurushaho kandi zikabona aho zihagarara bitagoranye kuko ziba zifite amababa magufi. Nanone atuma zikoresha benzine nke. Urugero, ikigo cya Amerika gishinzwe iby’indege cyavuze ko mu mwaka wa 2010, kompanyi z’indege zo ku isi hose zazigamye litiro miriyoni 7.600 za benzine kandi ko ibyuka indege zisohora byagabanutse.

Ubitekerezaho iki? Ese ayo mababa y’ibisiga bitumbagira mu kirere, yabayeho binyuze ku bwihindurize? Cyangwa yararemwe?