Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ESE BYARAREMWE?

Ikinyugunyugu gifite ubushobozi buhambaye bwo kumva

Ikinyugunyugu gifite ubushobozi buhambaye bwo kumva

HARI ubwoko bw’ikinyugunyugu kinini gifite ubushobozi bwo kumva amajwi ari hejuru cyane kuruta ibindi biremwa byose byo ku isi. Nyamara amatwi yacyo angana n’agatwe k’urushinge kandi ntahambaye.

Suzuma ibi bikurikira: Hashize imyaka myinshi icyo kinyugunyugu gikorwaho ubushakashatsi. Vuba aha, abahanga mu bya siyansi bo muri kaminuza ya Strathclyde muri Écosse, basuzumye ubushobozi bwo kumva bw’icyo kinyugunyugu bakoresheje amajwi atandukanye. Bapimye uko ingoma z’amatwi zinyeganyega banasuzuma uko imyakura yazo ikora. Basanze ingoma z’amatwi zikomeza kunyeganyega n’iyo amajwi yaba ari ku gipimo cya kiloheretsi 300. Ugereranyije n’ibindi bisimba, usanga agacurama kumva amajwi ari kuri kiloheretsi 212, ibifi binini byo mu nyanja bikumva amajwi ari kuri kiloheretsi 160; umuntu we ntarenza kiloheretsi 20.

Abashakashatsi barimo gushaka uko bakwigana ubwo bushobozi buhambaye bwo kumva icyo kinyugunyugu gifite, kugira ngo bazabukoreshe mu ikoranabuhanga rigezweho. Bazabukoresha bate? Dogiteri James Windmill wo muri kaminuza ya Strathclyde yavuze ko “bazabwifashisha bakora mikoro nto kandi nziza kurushaho. Izo mikoro zishobora kuzashyirwa mu bikoresho byinshi, urugero nka telefoni n’utumashini dufasha abantu kumva.”

Ubitekerezaho iki? Ese icyo kinyugunyugu gifite ubushobozi buhambaye bwo kumva, cyabayeho binyuze ku bwihindurize? Cyangwa cyararemwe?