UMUNARA W’UMURINZI WO KWIGWA Ukuboza 2016

Iyi gazeti irimo ibice bizigwa kuva ku itariki ya 30 Mutarama kugeza ku ya 26 Gashyantare 2017.

INKURU IVUGA IBYABAYE MU MIBEREHO

“Nabaye byose ku bantu b’ingeri zose”

Inshingano nyinshi Denton Hopkinson yahawe kuva akiri muto, zamufashije kubona ko Yehova akunda abantu b’ingeri zose.

Mwabatuwe binyuze ku buntu butagereranywa

Gusuzuma uko Yehova yakubatuye mu cyaha bishobora kukugirira akamaro cyane.

‘Guhoza ubwenge ku bintu by’umwuka bizana ubuzima n’amahoro’

Mu Baroma igice cya 8 hatanga inama yagufasha kubona ingororano Yehova aha abantu bose.

Ese uribuka?

Mbese waba warasomye amagazeti y’Umunara w’Umurinzi aherutse gusohoka? Reba ibibazo bishingiye kuri Bibiliya ushobora gusubiza.

Ikoreze Yehova imihangayiko yawe yose

Hari igihe abagaragu b’Imana bahangayika. Dore ibintu bine bishobora kugufasha kugira “amahoro y’Imana.”

Yehova agororera abamushakana umwete

Kwiringira ko Yehova azaduha ingororano bitumarira iki? Yagororeye ate abagaragu be bo mu gihe cya kera, kandi se agororera ate abo muri iki gihe?

Ubugwaneza ni umuco ugaragaza ubwenge

Ntibyoroshye gutuza mu gihe umuntu akurenganyije, ariko Bibiliya ishishikariza Abakristo kugwa neza. Ni iki cyagufasha kwitoza uwo muco wubahisha Imana?

Irangiro ry’ingingo zasohotse mu Munara w’Umurinzi mu mwaka wa 2016

Urutonde rw’ingingo zasohotse mu magazeti agenewe abantu bose no mu magazeti yo kwigwa.