Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Uko wahangana n’ibibazo bikomeye biri ku isi

Uko wahangana n’ibibazo bikomeye biri ku isi

Ese ibibazo biri ku isi muri iki gihe wumva bikurembeje? Muri ibi bikurikira ni ibihe bikunda kuboneka mu gace k’iwanyu?

  • intambara

  • ibyorezo by’indwara

  • ibiza

  • ubukene

  • ivangura

  • urugomo

Iyo habayeho ibintu biteye ubwoba, abantu benshi barahungabana kandi bakiheba. Hari abakabya guhangayika bakaba nk’ibiti, ntibagaragaze amarangamutima. Ariko kwiheba no gukomeza guhangayika nta kindi bimara, uretse kukongerera agahinda.

Muri iyi si yuzuye ibibazo, wagombye kugira icyo ukora kugira ngo urinde abawe, ubuzima bwawe n’ubutunzi bwawe kandi uharanire gukomeza kugira ibyishimo.

None se ni iki wakora ngo uhangane n’ibyo bibazo, maze nibura ukomeze gutuza?