Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IKIGANIRO | YAN-DER HSUUW

Umuhanga mu by’imikurire y’urusoro asobanura imyizerere ye

Umuhanga mu by’imikurire y’urusoro asobanura imyizerere ye

POROFESERI Yan-Der Hsuuw ni umuyobozi w’urwego rukora ubushakashatsi ku nsoro muri Kaminuza ya siyansi n’ikoranabuhanga ya Pingtung, muri Tayiwani. Hari igihe yemeraga inyigisho y’ubwihindurize, ariko amaze kuba umushakashatsi mu birebana na siyansi yahinduye uko yabonaga ibintu. Yasobanuriye Nimukanguke! impamvu zabimuteye.

Tubwire muri make amateka yawe

Navukiye muri Tayiwani mu mwaka wa 1966. Ababyeyi banjye bari Ababuda ariko bakanasengera mu idini rya Tawo. Twasengaga abakurambere n’ibishushanyo kandi ntitwigeze dutekereza ko hariho Umuremyi.

Kuki wahisemo kwiga ibijyanye n’ibinyabuzima?

Nkiri umwana nakundaga imbwa n’injangwe, kandi nifuzaga kuzajya mvura abantu n’amatungo. Nabanje kwiga ibirebana n’ubuvuzi bw’amatungo, nyuma yaho niga ibirebana n’imikurire y’urusoro muri laboratwari. Nizeraga ko byari kuzatuma nsobanukirwa inkomoko y’ubuzima.

Kuki wemeraga inyigisho y’ubwihindurize?

Impamvu nayemeraga ni uko muri kaminuza babitwigishije, bakatubwira ko hari ibimenyetso bibyemeza.

Kuki wemeye kwiga Bibiliya?

Hari impamvu ebyiri zabinteye. Mbere na mbere natekerezaga ko kuba abantu basenga imana nyinshi, hagomba kuba hariho imwe iziruta zose; ariko sinari nyizi. Nanone niyemeje kujya mu ishuri ryigisha Bibiliya, kuko nari nzi ko ari igitabo cyubahwa cyane.

Mu mwaka wa 1992, nagiye kwiga muri Kaminuza y’Abagatolika ya Louvain, mu Bubiligi. Umunsi umwe nagiye mu kiliziya, nsaba padiri ko yamfasha gusobanukirwa Bibiliya, ariko arabyanga.

None se ibibazo wibazaga waje kubibonera ibisubizo ute?

Nyuma y’imyaka ibiri, icyo gihe nkaba nari nkiri mu Bubiligi nkora ubushakashatsi, naje guhura n’Umuhamya wa Yehova w’Umunyapolonyekazi witwa Ruth. Yari yarize igishinwa kugira ngo ajye yigisha Bibiliya abanyeshuri bo muri kaminuza bari kuba babyifuza. Hagati aho, nari narasenze Imana nyisaba ko yamfasha nkabona umuntu nk’uwo wansobanurira Bibiliya.

Ruth yansobanuriye ko nubwo Bibiliya atari igitabo cyigisha siyansi, hari ibyo ihuza na yo. Urugero, Bibiliya ivuga ko Dawidi yasenze Imana agira ati “amaso yawe yabonye urusoro rwanjye, mu gitabo cyawe hari handitswemo ibirebana n’iminsi ingingo zarwo zose zaremeweho, nubwo nta na rumwe rwari rwakabayeho” (Zaburi 139:16). Nubwo Dawidi yakoresheje imvugo y’ubusizi, ibyo yavuze ni ukuri. Kugira ngo ingingo z’umubiri zibeho, zikurikiza amabwiriza aba asanzwe ariho. Kuba Bibiliya ivuga ukuri byanyemeje ko ari Ijambo ry’Imana. Nanone namenye ko hariho Imana imwe ari yo Yehova. 1

None se ni iki cyakwemeje ko Imana ari yo yaremye byose?

Ubundi, ubushakashatsi mu bya siyansi buba bugamije kuvumbura ukuri kw’ibintu; ntibuba bugamije gushaka ibimenyetso bishyigikira inyigisho iba isanzwe izwi. Ubushakashatsi nakoze ku birebana n’imikurire y’urusoro ni bwo bwatumye mpindura uko nabonaga ibintu, maze nemera ko Imana ari yo yaremye ibinyabuzima. Urugero, ba injenyeri mu by’ibishushanyo mbonera bashushanya imirongo bakayihuza kuri gahunda kandi mu buryo bukwiriye, amaherezo hakavamo igishushanyo gifatika. Ibyo ni na ko bimeze ku rusoro, uretse ko rwo ibirugize biba bitondetse mu buryo buhambaye cyane.

None se iyo intanga ngore imaze guhura n’intanga ngabo bigenda bite?

Iyo bimaze guhura bikora igi ridashobora kubonwa n’amaso rigenda ryigabanyamo ibice, kandi nyuma y’amasaha ari hagati ya 12 na 24, ingirabuzimafatizo zaryo ziba zimaze kwikubakabiri. 2 Habanza ingirabuzimafatizo z’ibanze, na zo zikaba zishobora kuvamo izindi zigera kuri 200 cyangwa zirenga, ziba zikenewe kugira ngo habeho umwana ufite ibice by’umubiri byose. Muri zo harimo iz’amaraso, iz’amagufwa, iz’imikaya n’izindi.

Imikurire ihambaye y’urusoro yatumye nemera ntashidikanya ko ibinyabuzima byaremwe n’Imana

Ingirabuzimafatizo nyakuri zigomba gukorwa kuri gahunda ihamye, kandi zigakorerwa ahantu hakwiriye. Mbere na mbere zishyira hamwe zikavamo uturemangingo, na two tukazavamo ingingo cyangwa ibice by’umubiri. None se ni uwuhe mwenjenyeri wagerageza kwandika amabwiriza akurikizwa, kugira ngo ibyo bigerweho? Nyamara amabwiriza agenga imikurire y’urusoro aba yanditse muri ADN mu buryo buhambaye. Iyo nitegereje imiterere ihambaye y’ibyo byose, bituma nemera ntashidikanya ko ibintu byose byaremwe n’Imana.

Kuki wabaye Umuhamya wa Yehova?

Mu ijambo rimwe nabitewe n’urukundo. Yesu Kristo yaravuze ati “ibyo ni byo bose bazabamenyeraho ko muri abigishwa banjye, nimukundana” (Yohana 13:35). Urwo rukundo ntirurobanura ku butoni rukurikije igihugu umuntu akomokamo, umuco cyangwa ibara ry’uruhu. Urukundo nk’urwo narubonanye Abahamya gusa kandi ni rwo bankunze.

^ 1. Zaburi 83:18; 1 Abakorinto 8:5, 6.

^ 2. Porofeseri Yan-Der Hsuuw ntakora mu birebana n’imikorere y’urusoro rw’umuntu muri laboratwari, bitewe n’umutimanama we watojwe na Bibiliya.