Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Jya wishyira mu mwanya w’abandi

Jya wishyira mu mwanya w’abandi

Aho ikibazo kiri

Iyo twibanze ku bintu dutandukaniyeho n’abandi, dushobora kumva ko abatameze nkatwe bafite ikibazo. Ibyo bishobora gutuma dusuzugura abo tutameze kimwe. Iyo dusuzugura abandi, kwishyira mu mwanya wabo bishobora kutugora kandi bigaragaza ko dufite ivangura.

Ihame rya Bibiliya

“Mwishimane n’abishima, murirane n’abarira.”​—ABAROMA 12:15.

Icyo bisobanura: Uwo murongo utwigisha ko tugomba kwishyira mu mwanya w’abandi. Iyo umuntu yishyira mu mwanya w’abandi abagirira impuhwe, akiyumvisha uko bamerewe.

Akamaro ko kwishyira mu mwanya w’abandi

Iyo twishyira mu mwanya w’abandi, bituma tubona ko hari ibyo duhuriyeho. Nanone bituma twumva ko ibiba ku bandi natwe byatubaho. Kwishyira mu mwanya w’abandi bituma tubona ko umuntu ari nk’undi, aho yaba akomoka hose. Iyo tubonye ko turi bamwe turushaho gukundana.

Kwishyira mu mwanya w’abandi bituma tububaha. Urugero, hari abantu Anne-Marie wo muri Senegali yasuzuguraga. Agaragaza ko kwishyira mu mwanya w’abandi byamufashije. Yaravuze ati: “Iyo nabonaga ukuntu abo bantu bababara bitewe n’uko abandi babasuzugura, naribazaga nti: ‘Ubu se ari nge bibayeho, nakumva meze nte?’ Natangiye kubona ko burya ntaruta abo bantu, kandi ko nta cyo natanze ngo mbe ndi mu bwoko bwitwa ko bukomeye.” Nitwishyira mu mwanya w’abandi, tuzamenya ingorane bahanganye na zo, aho kubafata uko batari.

Icyo wakora

Niba hari abantu bo mu bundi bwoko usuzugura, jya ugerageza gushaka ibyo muhuriyeho. Urugero, jya uzirikana ko na bo bishima:

Kwishyira mu mwanya w’abandi bizatuma twumva ko burya nta bwoko buruta ubundi

  • iyo basangira ibyokurya n’abagize imiryango yabo

  • iyo barangije akazi

  • iyo bari kumwe n’inshuti zabo

  • iyo bumva indirimbo bakunda

Gerageza kwishyira mu mwanya wabo. Ibaze uti:

  • “Nakumva meze nte hagize umuntu unsuzugura?”

  • “Nakumva meze nte hagize umuntu umfata uko ntari, atabanje no kumenya ibyange?”

  • “Ese ndi muri ubwo bwoko busuzugurwa, nakwifuza ko abandi bamfata bate?”