Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ni uwuhe mwanzuro wafata?

Ni uwuhe mwanzuro wafata?

“Isanzure rishobora kubaho ntaho riturutse kandi byabayeho.” —Stephen Hawking na Leonard Mlodinow, abahanga muri fizike, 2010.

“Imana yaremye ijuru n’isi.”—Bibiliya, Intangiriro 1:1.

Ese isanzure n’ibinyabuzima byaremwe n’Imana cyangwa byabayeho mu buryo bw’impanuka? Amagambo yavuzwe n’abo bahanga n’ayo yavuye muri Bibiliya asubiza icyo kibazo mu buryo butandukanye cyane. Nanone buri gitekerezo gifite abagishyigikiye kandi bagikomeyeho. Ariko abantu benshi ntibazi niba ibyo bemera ari ukuri. Bakunda kujya impaka kuri iyo ngingo mu bitabo bizwi cyane kurusha ibindi no mu biganiro byinshi bica kuri tereviziyo.

Abarimu bawe bashobora kuba barakubwiye ko isanzure n’ibinyabuzima bitaremwe, ahubwo ko byabayeho mu buryo bw’impanuka. Ariko se bakweretse ibimenyetso bigaragaza ko nta Muremyi ubaho? Ku rundi ruhande, ushobora kuba warumvise abayobozi b’amadini bigisha ko hariho Umuremyi. Ariko se baguhaye ibimenyetso bishyigikira ibyo bavuga, cyangwa bakubwiye ko ugomba kwizera ko Imana iriho gusa?

Ushobora kuba waratekereje kuri iyi ngingo ariko ukumva nta muntu wakwemeza ko hariho Umuremyi. Nanone ushobora kwibaza uti: “Ese kumenya igisubizo k’icyo kibazo hari icyo byamarira?”

Muri iyi gazeti, turabanza turebe zimwe mu mpamvu zatumye abantu benshi bemera ko hariho Umuremyi. Nyuma yaho, turareba impamvu twagombye kumenya aho ibinyabuzima biri ku isi byakomotse.