Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese wari ubizi?

Ese wari ubizi?

Ese byari bikwiriye ko abagurishirizaga amatungo mu rusengero rw’i Yerusalemu bitwa “abambuzi”?

INKURU yo mu Ivanjiri ya Matayo igira iti “Yesu yinjira mu rusengero, yirukana abantu bose bacururizaga mu rusengero n’abaguriragamo, maze yubika ameza y’abavunjaga amafaranga n’intebe z’abagurishaga inuma. Nuko arababwira ati ‘handitswe ngo “inzu yanjye izitwa inzu yo gusengeramo,” ariko mwe mwayihinduye indiri y’abambuzi.’”—Mat 21:12, 13.

Amateka y’Abayahudi agaragaza ko abacururizaga mu rusengero bamburaga rubanda, kuko babahendaga cyane. Urugero, hari igitabo gikubiyemo imigenzo y’Abayahudi kivuga ko mu kinyejana cya mbere, igiciro cy’inuma ebyiri zo gutambaho igitambo cyazamutse kigera ku giceri cya zahabu. Icyo giceri cyanganaga n’amafaranga nyakabyizi yakoreraga mu minsi 25. Abakene babaga bemerewe gutamba intungura cyangwa inuma. Ariko igiciro cyazo cyari gihanitse cyane (Lewi 1:14; 5:7; 12:6-8). Rabi witwaga Simeon ben Gamaliel yababajwe n’ibyo bintu, maze agabanya igiciro cy’ibyo bitambo byari itegeko, bityo igiciro cy’intungura ebyiri kigera kuri kimwe cy’ijana cy’igiciro cyari gisanzwe.

Dushingiye kuri ibyo byose, tubona ko Yesu yari afite impamvu zo kwita abo bacuruzi bo mu rusengero “abambuzi,” bitewe n’umururumba wabo n’ukuntu bahendaga rubanda cyane.