UMUNARA W’UMURINZI WO KWIGWA Werurwe 2017
Iyi gazeti irimo ibice bizigwa kuva ku itariki ya 1-28 Gicurasi 2017.
INKURU IVUGA IBYABAYE MU MIBEREHO
Kugendana n’abanyabwenge byangiriye akamaro
Mu myaka William Samuelson amaze mu murimo w’igihe cyose, yanyuze mu bihe byiza no mu bihe bibi.
Mujye mwubaha abakwiriye kubahwa
Ni ba nde bakwiriye kubahwa? Kubera iki? Kububaha bigufitiye akahe kamaro?
Gira ukwizera, ufate imyanzuro myiza!
Imwe mu myanzuro ufata izagira ingaruka zirambye. Ni iki cyagufasha gufata imyanzuro myiza?
Korera Yehova n’umutima wuzuye
Abami bane b’u Buyuda ari bo Asa, Yehoshafati, Hezekiya na Yosiya bakoze amakosa. Ariko Imana yabonaga ko bayikoreye n’umutima wuzuye. Kubera iki?
Ese uzemera ko umutima wawe uyoborwa n’Ibyanditswe?
Ushobora kuvana amasomo y’ingirakamaro ku makosa abandi bakoze, hakubiyemo n’abavugwa muri Bibiliya.
Icyo twakora mu gihe ubucuti bujemo agatotsi
Hari igihe incuti yawe iba ikeneye gufashwa ngo yongere kugirana na Yehova imishyikirano myiza. Wayifasha ute?
Izina ryo muri Bibiliya ryanditse ku kibindi cya kera
Ibimene by’ikibindi bimaze imyaka 3.000 byataburuwe mu matongo mu mwaka wa 2012, byashishikaje cyane abashakashatsi. Ni iki cyabashishikaje?