Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

3 Inama zidufasha kwihanganira ibibazo

3 Inama zidufasha kwihanganira ibibazo

Hari ibibazo tudashobora kwirinda cyangwa gukemura. Urugero, niba warapfushije uwawe cyangwa ukaba urwaye indwara idakira, nta kundi wabigenza uretse kubyihanganira. Ese Bibiliya yadufasha muri ibyo bibazo?

INDWARA IDAKIRA

Rose yaravuze ati: “Ndwaye indwara mbi ituma mpora ndibwa cyane. Ngenda ndushaho kuremba.” Ikintu cyarushagaho kumuhangayikisha, ni uko atashoboraga kwiga Ijambo ry’Imana no gukora ibindi bikorwa bya gikristo. Ariko yafashijwe n’amagambo ya Yesu ari muri Matayo 19:26, agira ati: “Ku Mana byose birashoboka.” Rose yaravuze ati: “Naje kubona ko hari uburyo bwinshi bwo kwiyigisha. Bitewe n’uko akenshi aba ababara, yatangiye kujya atega amatwi Bibiliya cyangwa ibitabo by’imfashanyigisho zayo byafashwe amajwi. * Yaravuze ati: “Sinzi uko nari kubigenza, iyo ibyo byose biba bitabaho.”

Iyo Rose ananiwe gukora ibyo yakoraga kera, ahumurizwa n’amagambo ari mu 2 Abakorinto 8:12, agira ati: “Iyo mbere na mbere ubushake bwo gutanga buhari, birushaho kwakirwa neza hakurikijwe icyo umuntu afite, hadakurikijwe icyo adafite.” Ayo magambo yibukije Rose ko Imana yishimira ibyo akora kuko akora ibyo ashoboye nubwo afite imbaraga nke.

AGAHINDA

Delphine twigeze kuvuga yagize ati: “Umukobwa wange w’imyaka 18 amaze gupfa, nari mfite agahinda kenshi ku buryo numvaga ibyange birangiye. Numvaga bindenze.” Yahumurijwe n’amagambo ari muri Zaburi 94:19, aho umwanditsi wa zaburi yavuze ati: “Igihe ibitekerezo bimpagarika umutima byambagamo byinshi, ihumure riguturukaho ryatangiye gukuyakuya ubugingo bwanjye.” Yaravuze ati: “Nasenze Yehova kugira ngo amfashe kubona icyo nakora kikamfasha kwihangana.”

Yakoze umurimo w’ubuvoronteri atizigamye. Yigereranyije n’ikaramu y’igiti. Nubwo yavunika, uduce twayo baraduconga tukongera gukoreshwa. Kimwe n’iyo karamu yavunitse, Delphine na we ashobora gufasha abandi nubwo aba afite agahinda. Yaravuze ati: “Naje kubona ko iyo mpumurije abo nigisha Bibiliya nkoresheje amahame ya Bibiliya, ari uburyo Yehova aba akoresheje ngo ampumurize.” Yakoze urutonde rw’abantu bavugwa muri Bibiliya bagize agahinda kenshi. Yaravuze ati: “Nasanze bose barakundaga gusenga. Ntushobora kwihangana udasoma Bibiliya.”

Kwiga Bibiliya nanone byafashije Delphine kwibanda ku gihe kizaza, aho kwibanda ku byahise. Yahumurijwe n’amagambo ari mu Byakozwe 24:15, hagira hati: “Hazabaho umuzuko w’abakiranutsi n’abakiranirwa.” Ni iki kimwizeza ko umukobwa we azazuka? Yaravuze ati: “Nzabona umwana wange kuko Yehova yarangije gushyiraho itariki azamuzuriraho. Hari igihe njya mubona turi kumwe mu busitani bwacu, nkumva bimeze nk’igihe twabaga turi kumwe akiri muto.”

^ par. 4 Ibyafashwe amajwi biboneka ari byinshi ku rubuga rwa jw.org/rw

Bibiliya ishobora kuduhumuriza mu bihe bikomeye