Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Kuki hari amasengesho Imana idasubiza?

Kuki hari amasengesho Imana idasubiza?

Data wo mu ijuru Yehova ashimishwa no kumva amasengesho tumubwira tubikuye ku mutima. Icyakora hari ibintu bishobora gutuma adasubiza amasengesho yacu. Ibyo bintu ni ibihe, kandi se ni iki tugomba kuzirikana mu gihe dusenga? Dore bimwe mu byo Bibiliya ivuga:

“Mu gihe usenga ntukavuge ibintu bimwe ugenda ubisubiramo.” —Matayo 6:7.

Yehova ntashaka ko tuvuga amasengesho twafashe mu mutwe, cyangwa ngo tuyasome aho yanditse. Ahubwo yifuza ko tumubwira ibituvuye ku mutima. Tekereza nawe inshuti yawe igiye ikubwira ibintu bimwe buri munsi. Inshuti nyakuri nta cyo zihishanya. Iyo dusenga tuvuga ibituvuye ku mutima, bigaragaza ko Data wo mu ijuru ari inshuti yacu.

“Murasaba, nyamara ntimuhabwa, kuko musaba mufite intego mbi.” —Yakobo 4:3.

Birumvikana ko Imana itasubiza amasengesho yacu, mu gihe dusenga dusaba ibintu bidakwiriye. Urugero, Bibiliya itubuza kugira umururumba cyangwa kwemera imana y’amahirwe (Yesaya 65:11; Luka 12:15). None se umuntu ukina urusimbi aramutse asenze Imana ayisaba gutsindira amafaranga, ubwo Imana yasubiza iryo sengesho? Birumvikana ko itasubiza isengesho nk’iryo. Niba dushaka ko Imana isubiza amasengesho yacu, tugomba gusenga duhuje n’uko Bibiliya ibivuga.

“Uwiziba amatwi ngo atumva amategeko, n’isengesho rye riba ari ikintu cyangwa urunuka.”—Imigani 28:9.

Mu bihe bya Bibiliya, Imana ntiyasubizaga amasengesho y’abantu batumviraga amategeko yayo (Yesaya 1:15, 16). Imana ntiyahindutse (Malaki 3:6). Niba dushaka ko Imana isubiza amasengesho yacu, tugomba kumvira amategeko yayo. None se byagenda bite niba hari amakosa twigeze gukora? Ese bishatse kuvuga ko Yehova atazigera atwumva? Oya rwose! Nitwicuza ibyaha twakoze kandi tugakora uko dushoboye ngo dushimishe Imana, izatubabarira.—Ibyakozwe 3:19.